skol
fortebet

Raila Odinga uhabwa amahirwe yo kuba Perezida wa Kenya yagaragaye yishimira bitangaje intsinzi ya Arsenal

Yanditswe: Monday 27, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyapolitike ukomeye muri Kenya,Raila Odinga,uhabwa amahirwe menshi yo kuzaba Perezida w’iki gihugu mu matora ateganyijwe, yasangije ifoto ye abamukurikira kuri Twitter,ari mu byishimo bikomeye kubera ko Arsenal akunda cyane yatsinze Tottenham ibitego 3-1 kuri Stade ya Emirates.
Iyi foto yayiherekeje amagambo agira ato "Twagarutse mu nzira yo gutsinda" agaragaza ko uku gutsinda kwa Arsenal kwamukoze ku mutima cyane.
Ibyishimo birakwiye cyane ku bakunzi ba Arsenal kuko yatangiye (...)

Sponsored Ad

Umunyapolitike ukomeye muri Kenya,Raila Odinga,uhabwa amahirwe menshi yo kuzaba Perezida w’iki gihugu mu matora ateganyijwe, yasangije ifoto ye abamukurikira kuri Twitter,ari mu byishimo bikomeye kubera ko Arsenal akunda cyane yatsinze Tottenham ibitego 3-1 kuri Stade ya Emirates.

Iyi foto yayiherekeje amagambo agira ato "Twagarutse mu nzira yo gutsinda" agaragaza ko uku gutsinda kwa Arsenal kwamukoze ku mutima cyane.

Ibyishimo birakwiye cyane ku bakunzi ba Arsenal kuko yatangiye shampiyona itsindwa umusubirizo.

Arsenal yatsinze Tottenham ibitego 3-1, byinjijwe na Emile Smith Rowe ku munota wa 12, Pierre-Emerick Aubameyang ku wa 27 na Bukayo Saka ku munota wa 34, mu gihe icya Tottenham cyinjijwe na Son Heung-min ku munota wa 79.

Nyuma y’umukino,Arteta, w’imyaka 39,wari mu byishimo bidasanzwe yagize ati: "Uyu munsi ni urugero rumwe rw’ibyo dushobora gukora. Ni umunsi wihariye".

Iyi ntsinzi ni iy’abafana. Barahabaye ubwo twari ducyeneye ukudushyigikira kwabo none ubu turimo gushyiraho icyo [kintu] kiduhuza n’abafana".

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uzwiho kuba ari umufana ukomeye w’iyi kipe, inafitanye amasezerano n’u Rwanda yo kurwamamariza ubukerarugendo azwi nka ’Visit Rwanda’, yagize ati:

"Mwakoze neza Arsenal,umutoza,abakinnyi kandi cyane cyane...abafana!!! Buri kintu cyose cyashobotse cyane uyu munsi. Amahirwe masa kuri buri mukino... Byiza cyane!!"

Arteta yakomeje agira ati: "Ntekereza ko mu buzima ugomba kugaragaza ko ushima. Aba bantu [bafana] bashyigikiye iyi kipe n’aba bakinnyi. Iyi ntsinzi ni bo igenewe".

Smith Rowe, winjije igitego cyayo cya mbere, yagize ati: "Bishoboka ko uyu ari wo munsi wa mbere mwiza cyane mu buzima bwanjye. Kuba umuryango wanjye na wo wari uri hano, ndimo kwiyumva mu buryo bwihariye".

Yanashimagije uruhare rwa Arteta, agira ati: "Adusaba gutuza gusa, abafana na bo batuma twigirira icyizere cyinshi cyane".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa