skol
fortebet

Raphinha yongereye amasezerano muri FC Barcelone

Yanditswe: Friday 23, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umunya-Brésil ukinira FC Barcelone, Raphael Dias Belloli ‘Raphinha’, yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe azageza mu 2028.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025, ni bwo FC Barcelone yatangaje ko yongereye amasezerano y’uyu mukinnyi wayo wayifashije mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Ibi bibaye nyuma y’uruhare rwe rwafashije iyi kipe yo muri Espagne kwegukana Igikombe cya Shampiyona, Copa del Rey na Spanish Super Cup.

Raphinha yatangaje ko atazigera ava muri iyi kipe mu gihe cyose asigaje mu mupira w’amaguru, ndetse guhabwa amasezerano mashya bikaba biri mu byo yarotaga.

Ati “Iki ni igihembo cy’ibyiza byose nakoreye ikipe. Biranshimishije cyane kandi ni intego nari narihaye kuva ku munsi wa mbere ngera hano. Namaze no kubibwira umuryango wanjye, inzozi zanjye zose zigomba kugerwaho ndi hano. Ndizera neza kandi ko ngiye gukora ibirenze.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yageze muri FC Barcelone mu 2022, asinya amasezerano yagombaga kuzarangira muri Kamena 2027. Mu mwaka ushize yatsinze ibitego 34, atanga imipira 25 ivamo ibindi mu mikino 56 yagaragayemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa