Ray Allen Jr. wamamaye muri NBA yateye igiti kuri BK Arena
Yanditswe: Wednesday 23, Jul 2025
Umunyamerika Walter Ray Allen Jr. wakanyujijeho muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), yateye igiti kuri BK Arena nk’ikimenyetso cy’uruhare rwa siporo mu kubungabungabunga ibidukikije.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, ni bwo habayeho umuhango wo gutera igiti, wagizwemo uruhare n’uyu mukinnyi wari kumwe n’umuryango we ukomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda.
Walter Ray Allen Jr. yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamazi; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika.
Nk’uko byatangajwe na RDB, uyu mukinnyi yateye igiti mu rwego rwo gushimangira ko siporo ishobora kugira aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.
Walter Ray Allen Jr. ari mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga 2025. Uyu akaba ari umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutsinda amanota atatu, kuko mu myaka 18 yakinnye muri NBA yatsinze agera ku 24.505.
Mu bindi bikorwa amaze gukora we n’umuryango we, harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bagasobanurirwa amateka y’u Rwanda by’umwihariko ayagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari ugusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda harimo na Pariki y’Ibirunga, yanizihirijemo isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 50.
Ubwo Jean-Guy Afrika uyobora RDB yuhiraga igiti yari amaze gutera
Umuryango wa Walter Ray Allen Jr. na wo wateye igiti
Walter Ray Allen Jr. yateye igiti mu muhango witabiriwe na Jean-Guy Afrika na Clare Akamazi
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yafashije Walter Ray Allen Jr. gutera igiti




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *