skol

Rayon Sports igiye gusinyisha Bigirimana Abedi

Yanditswe: Monday 21, Jul 2025

featured-image

Umurundi Bigirimana Abedi ategerejwe i Kigali, aho yamaze kumvikana na Rayon Sports agomba gusinyira amasezerano akazayikinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Rayon Sports FC ikomeje kwiyubaka no gushaka abakinnyi bazayifasha mu mwaka utaha izakinamo amarushanwa atandukanye arimo na CAF Confederation Cup.

Mu bakinnyi batekerejweho harimo na Bigirimana Abedi wamaze kurangiza amasezerano yari afitanye na Police FC, akaba nta kipe yari afite yo gukinira kugeza ubu.

Bigirimana ukina mu kibuga hagati amaze imyaka itanu akina mu Rwanda, aho yigaragaje nk’umwe mu beza bahakinnye muri cyo gihe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko agera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025, agahita anashyira umukono ku masezerano.

Bivugwa ko Bigirimana asinya amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni 22 Frw, akazajya ahembwa umushahara wa miliyoni 1,5 Frw buri kwezi.

Mu mwaka ushize wa 2024/25, Bigirimana yafashije Ikipe ya Polisi y’u Rwanda gusoreza ku mwanya wa kane, dore ko yatsinze ibitego birindwi ndetse anatanga imipira umunani ivamo ibindi.

Si Police FC yakiniye yonyine mu Rwanda kuko yayigezemo avuye muri Kiyovu Sports FC.

Bigirimana Abedi ashobora gusinya imyaka ibiri muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa