Ikipe ya Rayon Sports yamaze kubona umutoza mushya w’umuzungu yakuye muri Espagne aho yiteguye gufata indege iturutse i Madrid akaza mu kazi hano mu Rwanda.
Uyu mutoza utaramenyekana amazina yose,araza mu Rwanda uyu munsi ndetse nta gihindutse ngo azerekwa abafana ejo Rayon Sports yakira Gorilla muri shampiyona izaba igeze ku munsi wa 17.
Uyu mutoza utazwi umwirondoro we,agiye kuza gufasha Rayon Sports kwiruka ku gikombe cya shampiyona nyuma yo gutsindwa na Gasogi United mu mukino uheruka ibitego 2-1.
Rayon Sports yatangaje uwabaye umukinnyi wayo,Webo Lawrence nk’umutoza wayo mushya w’abazamu ndetse nawe azerekwa abafana kuri uyu wa Gatanu.
Umutoza uzungiriza uyu mutoza mushya azamenyekana ubwo Mohamed Wade azaba yasubije ibaruwa Rayon Sports yamwandikiye imusaba ko batandukana.
Rayon Sports yatangaje ko kwinjira ku mukino wayo na Gorilla FC iteganya kuzerekaniramo abatoza bayo bashya ari 3000 Frw, 5000Frw, 10 000Frw, 20 000Frw & 30 000 Frw (VVIP + Parking)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *