skol
fortebet

Rayon Sports imbere y’ umuyobozi wa FIFA inganyije na Police FC

Yanditswe: Saturday 25, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports yishyuye Police FC, banganya ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse mu minota ya mbere yawo, gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.
Nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Police na yo yagiye inyuzamo, (...)

Sponsored Ad

Mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona utarabereye igihe, ikipe ya Rayon Sports yishyuye Police FC, banganya ibitego 2-2 kuri Stade Amahoro mu mukino warebwe na perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Rayon Sports niyo yafunguye amazamu muri uyu mukino, ku gitego cyabonetse mu minota ya mbere yawo, gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa gatandatu, iki cyaje kwishyurwa na Danny Usengimana nyuma y’iminota irindwi gusa.

Nubwo Rayon Sports yakomeje gusatira ikipe ya Police na yo yagiye inyuzamo, igasatira Rayon Sports ndetse byaje gutanga umusaruro ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mico Justin ku kazi kakozwe na Usengimana Danny.

Ku makosa y’umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Bwanakweli Emmanuel wasohotse nabi, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyo kwishyura, cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Kunganya uyu mukino bikaba bitumye APR FC iguma kuyobora shampiyona n’amanota 38, inota rimwe imbere ya Rayon Sports ya kabiri mu gihe Police FC ifite amanota 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa