skol
fortebet

Rayon Sports inganyije na Mamelodi Sundowns mu mukino ubanza

Yanditswe: Wednesday 07, Mar 2018

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mamelodi Sundowns urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bihaye Rayon Sports akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya Mamelodi Sundowns yihariye igice cya mbere ndetse igenda ihusha uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Bakame nubwo yabyitwayemo neza kikarangira ari 0-0.
Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje yariye karungu ndetse umutoza Ivan Minnaert akora impinduka kuri Christ (...)

Sponsored Ad

Mu mukino ubanza wa CAF Champions League wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mamelodi Sundowns urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, bihaye Rayon Sports akazi gakomeye mu mukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’Epfo.

Ikipe ya Mamelodi Sundowns yihariye igice cya mbere ndetse igenda ihusha uburyo bukomeye imbere y’izamu rya Bakame nubwo yabyitwayemo neza kikarangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yaje yariye karungu ndetse umutoza Ivan Minnaert akora impinduka kuri Christ Mbondi winjiye mu kibuga asimbuye Ismaila Diarra utigeze akora ku mipira myinshi mu minota yakinnye.

Christ Mbondi yagerageje kugora ba myugariro ba Mamelodi Sundowns ndetse aza kubona uburyo bukomeye ku munota wa 72 ubwo yasigaranaga n’umunyezamu Dennis Onyango agatera umupira ukagonga igiti cy’izamu.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku I taliki ya 18 Werurwe 2018 ukazabera mu mugi wa Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports:
Bakame,Mutsinzi Ange,Mugabo Gaby,Usengimana Faustin, Rutanga Eric,Mugisha Francois Master, Mukunzi Yannick,Shabani Hussein Tchabalala,Kwizera Pierrot,Nahimana Shassir na Ismaila Diarra.

Mamelodi Sundowns: Dennis Onyango,Thapelo Morena,Wayne Arendse, Riccardo Nascimento,Tebogo Langerman,Hlompho Kekana (c),Tiyani Mabunda,Gaston Sirino,Percy Tau, Sibusiso Vilakazi na Oupa Manyisa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa