Rayon Sports irateganya gukoresha Miliyari 2 Frw mu mwaka utaha w’imikino
Yanditswe: Monday 08, Sep 2025
Ikipe ya Rayon Sports irateganya gukoresha ingengo y’Imari ya Miliyari 2 z’Amanyarwanda mu mwaka utaha w’imikino aho kugeza kuri ubu ifite Miliyoni 400Frw.
Kuri iki Cyumweru kuri Serena Hotel habereye inama y’Inteko Rusange isanzwe y’ikipe ya Rayon Sports. Ni yo nama y’Inteko rusange isanzwe ibaye nyuma y’uko habayeho amavugurura muri uyu muryango y’amategeko n’inzego.
Mu byavugiwemo harimo ibyo Rayon Sports yagezeho n’ibyo iteganya kugeraho, imicungire y’umutungo, imibanire y’abantu n’imikoranire y’inzego. Nyuma yayo, Murenzi Abdallah uri muri Komite y’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports yavuze ko iyi nama yagenze neza.
Ati: ”Ni inama rero yagenze neza ngira ngo murabibonye mu mwuka w’abayitabiriye harimo akanyamuneza. Nyuma y’ibibazo bitandukanye bikunda kuvugwa birebana n’imibanire n’imikoranire y’abantu, twaje gusanga twebwe nk’Abanyamuryango icyo duhuriyeho ari ukubaka Rayon Sports nta kindi”.
Yavuze ko kuba mu mwaka ushize bataritwaye neza byaberetse ko bafite icyuho bityo bakaba banzuye ko bagomba kuzakomeza kuba hafi y’ikipe kugira ngo mu mwaka utaha w’imikino bazongere bwarwanire ibikombe.
Ati: ”Kuba mu mwaka ushize twarabaye aba kabiri muri shampiyona ndetse tugatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, byatweretse icyuho dufite akaba ariho haziyemo ibikorwa bizakorwa mu ngengo y’Imari ya 2025/2026.
Twasanze rero nk’abakunzi n’abanyamuryango dukwiye gukomeza kuba hafi y’ikipe yacu kugira ngo umwaka utaha twongere turwanire igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro kandi intego ni ukubitwara byombi byakwanga nibura tugatwara kimwe muri byo."
Yavuze ko ibijyanye n’amakimbirane hagati y’ubuyobozi babiganiriyeho bakaba banabirangije kugira ngo bibafashe kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino.
Murenzi Abdallah yavuze kandi ko bateganya kuzakoresha Miliyari 2 Frw mu mwaka utaha w’imikino ndetse ko kugeza ubu bafite Miliyoni 400 Frw. Ati: ”Turateganya gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 2 Frw, ikaba izaturuka mu bafatanyabikorwa bacu, igaturuka ku bibuga, igaturuka ku bihembo tuzagenda tubona ariko uruhare runini ruzava mu bafana n’abandi bantu. Kugeza ubungubu twabaraga Miliyoni zigera kuri 400Frw dushobora gutangirana umwaka utaha w’imikino”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *