skol
fortebet

Rayon Sports iri mu biganiro n’abakinnyi bane bamenyereye shampiyona y’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yemeje ko iri mu biganiro n’abakinnyi bane barimo Usengimana Faustin wigeze kuyikinira, Buregeya Prince watandukanye na APR FC, Emery Bayisenge wakiniraga Gor Mahia na Raphael Osaluwe yari yaratije muri As Kigali.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi badafite amakipe,bamenyereye shampiyona y’u Rwanda ndetse aho bakinaga bari bameze neza.

Nta gihindutse bashobora gusinya muri iyi kipe.

Buregeya Prince aherutse kuva mu ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka iyingayinga 10.

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko Buregeya ubwe ari we wisabiye ko yakwemererwa kuva mu iyi kipe y’ingabo yari agifitemo amasezerano y’umwaka umwe.

Buregeya yazamukiye mu ishuri ry’umupira rya APR FC, mu 2018 yazamuwe mu ikipe nkuru anitwara neza cyane gusa nyuma yaje kugira imvune y’igihe kirekire bityo ntiyasubira ku rwego yahozeho.

Ku rundi ruhande,Osaluwe yahoze muri Rayon Sports ariko aza gutizwa muri AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu yitwaye neza muri AS Kigali ariyo mpamvu Rayon Sports ishaka kumugarura nyuma yo kurangiza amasezerano bari bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa