Rayon Sports izacakirana na Kiyovu Sports rugikubita: Ingengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26
Yanditswe: Thursday 28, Aug 2025
Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), rwatangaje Ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza mu mwaka wa 2025/26, aho ku Munsi wa Mbere Rayon Sports izatangira yikiranura na Kiyovu Sports.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, ni bwo Rwanda Premier League yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo imenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru uko amakipe azarangira ahura.
Shampiyona y’u Rwanda izatangira ku wa 12 Nzeri 2025, ubwo Gorilla FC izaba yakiriye AS Muhanga yazamutse mu Cyiciro cya Mbere nyuma yo kwitwara neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya kabiri cya 2024/25.
Umukino utegerejwe ku Munsi wa Mbere ni uwa Kiyovu Sports izakira Rayon Sports tariki ya 13 Kanama 2025, mu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium, saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
APR FC yagombaga kuzakina umukino wayo tariki ya 14 Kanama 2025 yakira Marine FC, ariko ntabwo uyu mukino uzaba kuko iyi kipe izaba iri i Dar es Salaam muri Tanzania gukina irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, riteganyijwe tariki 2 kugeza 15 Nzeri 2025.
Mu cyumweru cy’imikino y’Umunsi wa 15, APR FC izakirwa n’Amagaju, Rayon Sports yakirwe na Mukura VS. Kuko aya ari amakipe akomeye kandi akururira abafana kijya mu Karere ka Huye, hirinzwe gutangazwa ikibuga.
Aya makipe yombi azakirira kuri Stade Kamena, mu gihe Stade ya Huye iri mu mirimo yo kuvugurura ikibuga cyayo.
Umukino uba utegerejwe na benshi ni uhuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Gikundiro, ukaba uzaba ku itariki ya 8 Ugushyingo 2025, ukazakinirwa muri Stade Amahoro i Remera.
Igikombe cya Shampiyona giheruka cyegukanywe na APR FC, kiba icya gatandatu yikurikiranya ndetse n’icya 23 mu mateka yayo.
Rayon Sports izacakirana na Kiyovu Sports ku Munsi wa Mbere wa Shampiyona ya 2025/26
Uko amakipe azahura mu ntangiriro za Shampiyona






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *