Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yatangaje ko umukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports ku wa 15 Kanama 2025, uzabafasha kureba ikipe nshya bagiye kubaka mu byumweru bibiri biri imbere.
Rayon Sports yamaze gutumira Yanga SC mu mukino wa gicuti uzabera muri Stade Amahoro, nka kimwe mu bikorwa bigize “Rayon Sports Day 2025”.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania, Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yemeje ko bamaze kubona ubutumire bwa Rayon Sports ndetse na bo bagiye gutangira gusinyisha abakinnyi bashya no kurekura abo batazakomezanya, byombi bizakorwa hagati ya tariki 20 Nyakanga n’iya 3 Kanama.
Kamwe yashimangiye ko kuri uwo mukino, abafana bazabona “Yanga nshya.”
Ati “Tuzaba tumaranye ibyumweru bibiri n’umutoza mushya uyobora ikipe yacu. Reka mbwire abafana bacu. Mu Rwanda tuzajyana ijambo nyamukuru rimwe: Ni igihe cyo kwipima. Uyu mukino wa Rayon Sports na Yanga ni umwanya mwiza wo kwipima.”
Yongeho ati “Abantu bitegure. Tugiye gukora urundi rugendo rurerure. Tariki ya 15 Kanama ni bwo Yanga SC izagaragaza ikipe yayo nshya.”
Yanga SC iri mu makipe amaze kubaka izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kuri uyu Mugabane muri rusange.
Iyi kipe ifite ibikombe 31 bya Shampiyona ya Tanzania, yakinnye umukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup mu 2023 mu gihe mu mwaka ushize w’imikino yari mu matsinda ya CAF Champions League.
Umuvugizi wa Yanga SC, Ally Kamwe, yavuze ko umukino wa Rayon Sports uzaba ari uwo kureba ikipe nshya bafite
Yanga SC izasura Rayon Sports mu mukino wa gicuti uteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2025 muri Stade Amahoro
Yanga SC yatwaye ibikombe bitanu mu mwaka w’imikino wa 2024/25


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *