Imikino
Rayon Sports mu nzira yo kubona umukinnyi wayibera igisubizo aho irwaye
Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024
Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo gushaka umukinnyi wo hagati ufasha Aruna Mussa Madjaliwa aho iri mu nzira yo kubona kapiteni wa Kiyovu Sports,Niyonzima Olivier uzwi nka Seif.
Amakuru aravuga ko Rayon Sports iri mu biganiro birambuye na Niyonzima Olivier Sefu kugira ngo ayerekezemo,ayifashe kuziba icyuho hagati.
Ibiganiro by’impande zombi byabaye mu ibanga gusa amakuru aravuga ko bishoboka ko Seif ashobora gusinya isaha n’isaha.
Kiyovu Sports iravugwamo ubukene bukabije ndetse umuyobozi w’abafana b’iyi kipe Minani Hemedi yatangaje ko nihatagira igikorwa ikipe ishobora kudakina igice cya kabiri cya shampiyona.
Ibitekerezo
yaba aribyiza ntaze kand ndamukunda cyane
Nkanjye umureyo self oyeeee bareyo hejururu ni Tharcisse