skol

Rayon Sports n’ibindi bigugu byo mu karere bagiye kongera guhatanira CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Irushanwa rya CECAFA ryari rimaze kuba amateka ryongeye ryagarutse aho ibigugu bitandukanye bigomba guhurira muri Tanzania muri uyu mwaka kugira ngo byishakemo uwegukana iki gikombe cyaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2015. AZAM FC niyo yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka 2015
Imyaka 3 irihiritse iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba ridakinwa kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atarigeze ahagarika inkunga (…)

Irushanwa rya CECAFA ryari rimaze kuba amateka ryongeye ryagarutse aho ibigugu bitandukanye bigomba guhurira muri Tanzania muri uyu mwaka kugira ngo byishakemo uwegukana iki gikombe cyaherukaga gukinwa mu mwaka wa 2015.

AZAM FC niyo yegukanye CECAFA Kagame Cup iheruka 2015

Imyaka 3 irihiritse iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba ridakinwa kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame atarigeze ahagarika inkunga yariteraga.

Bimwe mu byateye iri rushanwa guhagarara iyi myaka yose, ni ikibazo cy’amikoro ariko biravugwa ko ryagarutse ndetse rigomba kubera mu mugi wa Dar Es Salaam muri Tanzania nkuko umuterankunga mushya w’iri rushanwa AZAM TV yabyifuje ,cyane ko uyu mujyi uzana abakunzi benshi b’umupira w’amaguru ku bibuga.

Rayon Sports yatwariye CECAFA muri Zanzibar mu 1998 izaba iri mu makipe akomeye azitabira iy’uyu mwaka

Nta gihindutse CECAFA Kagame Cup, izaba tariki ya 30 Kamena kugeza tariki ya 14 Nyakanga uyu mwaka, imikino ikabera kuri Uwanja wa Taifa na Uhuru Stadium, mu mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizaba ari indyankurye kuko rizitabirwa n’amakipe menshi akomeye muri aka karere nka KCCA yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya Rayon Sports yo mu Rwanda,Yanga Africans yo muri Tanzania , Simba SC na AZAM FC zo muri Tanzania, LLB yo mu Burundi, St George yo muri Ethiopia na El Hilal yo mu gihugu cya Sudan.

KCCA iri mu makipe azaba ateye ubwoba muri CECAFA 2018

Kagame Cup yaherukaga muri 2015 yatwawe n’ikipe ya AZAM FC yajinagamo Mugiraneza Jean Baptiste Migi,itsinze Gor Mahia ku mukino wa nyuma ibitego 2-0 byatsinzwe na John Bocco na Kipre Tche Tche.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa