Rayon Sports na APR FC yanganyije mu mukino wo kuganura Stade Amahoro
Yanditswe: Saturday 15, Jun 2024

Ikipe ya APR FC yanganyije na Rayon Sports ubusa ku busa mu mukino wiswe "Umuhuro mu Mahoro" ugamije gusogongera Stade Amahoro ivuguruye.
Uyu mukino wa gicuti wahuje amakipe y’amakeba mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC, warangiye nta n’imwe yinjije igitego.
Ni umukino amakipe yombi yakinnye adafite abakinnyi bayo bose kuko waje utunguranye bari mu biruhuko.
APR FC nta mukinnyi w’umunyamahanga wayo wari uhari, gusa yagaragayemo abakinnyi bashya nka Mugiraneza Frodauard, Dushimimana Olivier, Byiringiro Gilbert na Tuyisenge Arsene bivugwa yamaze gusinyisha ndetse n’umunyezamu Ruhamyankiko Yvan wo mu Intare FC.
Rayon Sports nayo yari ifitemo abakinnyi bashya nka Olivier Seif Niyonzima, umunyezamu Jackson Lunanga, Richard Ndayishimiye gusa amakuru avuga ko batarasinya.
Nubwo nta bitego byabonetse,Stade Amahoro yari yuzuye abafana baje kwihera ijisho.Iyi Stade izajya yakira abantu 45,000.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Ishimwe Pierre,Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Ndayishimiye Dieudonne, Mugiraneza Frodauard, Ruboneka Bosco, Kategaya Elie, Mugisha Gilbert, Kwitonda Alain Bacca na Dushimana Olivier
Rayon Sports: Jackson Lunang, Emmanuel Nshimiyimana Kabange, Ganijuru Elie, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Niyonzima Olivier Seif, Richard Ndayishimiye, Muhire Kevin, Iraguha Hadji, Charles Baale na Yenga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *