skol
fortebet

Rayon Sports ntiyashoboye kwikura imbere y’Amagaju

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’amagaju ku mukino wa kabiri wa gicuti yakinaga kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 mu mwiherero iri kugirira mu ntara y’Aamajyepfo aho byarangiye itsinzwe ibitego 2-1.
Nubwo yari yanyagiye as Muhanga ibitego 6-0 kuri uyu wa Gatandatu ndetse Karekezi agashimagiza ubusatirizi bwe kuri uyu munsi ibintu ntibyamukundiye kuko byarangiye atsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1 byatsinzwe na Amani Mugisho na Habimana Hassan bakunze kwita Pappy mu (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yananiwe kwikura imbere y’amagaju ku mukino wa kabiri wa gicuti yakinaga kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017 mu mwiherero iri kugirira mu ntara y’Aamajyepfo aho byarangiye itsinzwe ibitego 2-1.

Nubwo yari yanyagiye as Muhanga ibitego 6-0 kuri uyu wa Gatandatu ndetse Karekezi agashimagiza ubusatirizi bwe kuri uyu munsi ibintu ntibyamukundiye kuko byarangiye atsinzwe n’Amagaju ibitego 2-1 byatsinzwe na Amani Mugisho na Habimana Hassan bakunze kwita Pappy mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel.

Ikipe ya Rayon Sports yashoje uyu mwiherero yagiriraga muri iyi ntara aho yishimanye n’abafana bayo ndetse ibasha kubiyegereza.

Nyuma y’uyu mwiherero Rayon Sports igiye gukomeza imyitozo yo kwitegura umukino wa gicuti ifitanye n’ikipe ya SC Villa Jogoo yo muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa