Habimana Hussein yashimangiye ko adashobora kuvangira ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko nta kazi ayifitemo nk’umukozi, yemeza ko asanzwe ari inshuti na benshi mu bayobozi bayo mu buzima bwo hanze y’umupira w’amaguru.
Habimana Hussein yashimangiye ko adashobora kuvugangira ubuyobozi bwa Rayon Sports kuko nta kazi ayifitemo nk’umukozi, yemeza ko asanzwe ari inshuti na benshi mu bayobozi bayo mu buzima bwo hanze y’umupira w’amaguru.
Muri iki gihe Rayon Sports iri ku isoko ryo kugura abakinnyi, biragoye ko hari umukinnyi byavugwa ko ishaka, mu biganiro bimwerekeyeho hakaburamo izina Habimana Hussein ‘Boubuni’.
Bivugwa ko Habimana usanzwe ari inshuti y’umutoza Afahmia Lotfi, ari we wagize uruhare mu kuganiriza no kuzana abakinnyi benshi bifuzwa na Rayon Sports ariko ngo akabikora atatumwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ku buryo hari abo yagiye yemerera amafaranga menshi adafite aho ahuriye n’ayo Gikundiro iteganya gutanga.
Habimana yavuze ko asanzwe aziranye n’abayobozi batandukanye bo muri Rayon Sports kuko bafitanye umubano urenze ubuzima bwo mu mupira, ariko ashimangira ko ibivugwa ko avangira ubuyobozi atari ukuri kuko nta nshingano afite muri iyi kipe.
Ati “Abantu babyumve neza, njye ntabwo ndi umukozi muri Rayon Sports, sindasaba akazi muri Rayon Sports cyangwa ngo mbe nkategereje. Ndibaza ko bisobanutse, ntabwo waba udakorera ikipe ngo uzane umukinnyi. Navuga ko ari ibihuha kuko ntacyo nshinzwe mu by’ukuri.”
Yongeyeho ati “Niba abantu bazi ko ntacyo nshinzwe, ntibakagombye kuvuga ko hari umukinnyi nzana cyangwa hari uruhare mbigiramo. Icyo nakora wenda, nshobora kujya inama.”
Ku bijyanye n’umubano we n’umutoza Afahmia Lotfi, Habimana yavuze ko basanzwe baziranye na mbere y’uko agirwa Umutoza wa Rayon Sports.
Ati “Ni umuntu tuziranye akiri muri Mukura VS na mbere yaho, yajyaga angisha inama kandi ndumva nta kibazo kuba yakomeza kubikora. Nkamubwira icyo ntekereza, ariko bidafite aho bihuriye no kuba nzana umukinnyi cyangwa ndi umukozi muri Rayon Sports.”
Abajijwe niba yaba yaragize uruhare mu gutuma Lotfi aba umutoza wa Rayon Sports, Habimana yagize ati “Mu by’ukuri, njye nsanzwe ndi inshuti cyane n’abantu bo muri Rayon Sports.”
Yakomeje agira ati “Rayon Sports harimo abantu twabanye cyane, dufitanye ubucuti buri hanze y’umupira ndetse no mu mupira, dukorana mu buzima busanzwe. Navuga ko kiriya gihe kubera ko ari njye wari hafi n’umutoza, byabaye ngombwa ko banyifashisha kugira ngo abashe kuza muri Rayon.”
“Ntabwo ndi Manager w’umutoza, ahubwo ni umuntu twabanye, tuziranye, tuganira ibintu by’umupira. Kuba abayobozi banyuraho bakambwira ngo mbafashe ni ibintu bisanzwe.”
Habimana Hussein yavuze ko abamuvugaho ibitandukanye birimo kuvangira ubuyobozi bwa Rayon Sports, bafite impamvu zabo bwite zibibatera kuko bakabaye bamubaza akabasobanurira.
Ati “Ibyo bavuga ni uburenganzira bwabo, ariko icyo nabwira Abanyarwanda ni uko ibiri kuvugwamo Hussein byose muri iyi minsi, 99% nta kuri kurimo.”
Habimana Hussein (iburyo) yavuze ko nta kazi afite muri Rayon Sports, ahamya ko asanzwe ari inshuti n’umutoza Lotfi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *