skol

Rayon Sports WFC yijejwe gukemurirwa ibibazo by’amikoro

Yanditswe: Monday 22, Sep 2025

featured-image

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC iherutse gutsindirwa ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA, bakiriwe n’ubuyobozi bw’ikipe, Perezida wayo Twagirayezu Thaddé abaha icyizere ko batazongera guhura n’ibibazo byo kudahembwa.

Ni mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri 2025, aho ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC bwatumiye abafana batandukanye kugira ngo bishimane n’abakinnyi.

Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Uwimbabazi Immaculée, wari uhagarariye abandi, yashimiye buri wese witanze kugira ngo ikipe igere ku mukino wa nyuma wa CECAFA, anizeza ubuyobozi n’abafana ko bazisubiza Igikombe cya Shampiyona cya 2025/26.

Perezida Twagirayezu yagaragarije abakinnyi ko hari amakosa yabaye mu mwaka ushize agatuma bahura n’ibibazo by’amikoro, “ariko biri gukosorwa kugira ngo ibibazo bizagabanyuke cyane mu mwaka w’imikino 2025/26.”

Rayon Sports WFC ni imwe mu makipe yahuye n’ibibazo by’amikoro ku buryo bukabije mu mwaka ushize wa 2024/25, kugeza ubwo rimwe na rimwe bamwe mu bakozi bayo bahagarikaga akazi.

Muri uwo mwaka w’ibibazo, iyi kipe yegukanyemo ibikombe bine. Ibyo ni icya Shampiyona y’u Rwanda, icya Super Cup, icy’Umunsi w’Intwari ndetse n’icy’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwijeje Rayon Sports WFC kutazongra guhangayikishwa n’amikoro muri uyu mwaka w’imikino

Abatoza ba Rayon Sports WFC bayobowe na Rwaka Claude ntako batagize ngo bagere ku mu matsinda ya CAF Champions League ariko biranga

Ubuyobozi bwa Rayon Sports WFC na bwo bwabashimiye imbaraga bashyizemo bigatuma ikipe yitwara neza

Kapiteni wa Rayon Sports WFC, Uwimbabazi Immaculée, yijeje ubuyobozi ko bazisubiza Igikombe cya Shampiyona

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC baritanze bishoboka mu mwaka ushize

Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakiriwe n’ubuyobozi

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yashimiye Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa