skol
fortebet

Rayon Sports yaguze umukinnyi uri mu bagaragaza ejo hazaza heza

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ndekwe Bavakure Félix yerekeje mu ikipe ya RAYON SPORTS FC avuye muri AS Kigali FC yari amazemo imyaka 2 n’igice.
Mbere y’uko isinya amasezerano ya Miliyoni 800 na SKOL, Rayon Sports yabanje gusinyisha Ndekwe Felix wakiniraga AS Kigali mu myaka 2 ishize.
Bavakure Ndekwe Felix w’imyaka 26 y’amavuko, ni umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu ndetse akaba ashobora no gukina ku ruhande rw’iburyo asatira, uyu musore yamenyekanye cyane mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ubwo yakiniraga (...)

Sponsored Ad

Ndekwe Bavakure Félix yerekeje mu ikipe ya RAYON SPORTS FC avuye muri AS Kigali FC yari amazemo imyaka 2 n’igice.

Mbere y’uko isinya amasezerano ya Miliyoni 800 na SKOL, Rayon Sports yabanje gusinyisha Ndekwe Felix wakiniraga AS Kigali mu myaka 2 ishize.

Bavakure Ndekwe Felix w’imyaka 26 y’amavuko, ni umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu ndetse akaba ashobora no gukina ku ruhande rw’iburyo asatira, uyu musore yamenyekanye cyane mu mwaka w’imikino wa 2018-2019 ubwo yakiniraga Marines FC.

Muri Nzeri 2019 nibwo yasinyiye ikipe ya Gasogi United atangira kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu kibuga, nyuma y’amezi atatu gusa yahise yerekeza muri AS Kigali ku itariki ya 30 Ukuboza 2019 aho yatanzweho miliyoni 10 z’Amanyarwanda.

Uyu mukinnyi yakiniye Gasogi United FC na Marines FC muri shampiyona.

Umukinnyi wa 8 Rayon Sports isinyishije uyu mwaka nyuma y’abarimo Tuyisenge Arsène yakuye muri Espoir FC, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa