skol
fortebet

Rayon Sports yaguze umukinnyi wa mbere/APR FC igiye gukina imikino ya gicuti n’ibigugu

Yanditswe: Friday 21, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yaguze myugariro Nshimiyimana Emmanuel uzwi nka Kabange wari umaze igihe kinini muri Gorilla FC aba uwa mbere iguze muri iyi mpeshyi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Kamena 2024 nibwo Nshimiyimana yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nk’uko nawe yabyemereye itangazamakuru.

Kujya kwa Kabange muri Murera kwashimangiye ko itazasinyisha Omborenga Fitina kuko ubu igize abakinnyi babiri bakina ku ruhande rw’iburyo.

APR FC igiye gukina n’ibigugu imikino ya gicuti

APR FC yatangaje ko ishobora gukina imikino ibiri ya gicuti n’amakipe abiri akomeye muri Tanzania.

Yatangaje ko Yanga SC yasabye ko yakina na yo i Kigali mu gihe Simba SC yatumiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri Simba Day.

APR FC yifuza gukina iyi mikino yombi mu byumweru bibiri mbere yo guhura na Police kuri Super Cup iteganyijwe tariki ya 11 Kanama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa