skol
fortebet

Rayon Sports yaharuye inzira iyihuza na APR FC nyuma yo gusezerera Bugesera FC

Yanditswe: Tuesday 03, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro,igera muri 1/2 aho izahura na APR FC nta gihindutse.
Rayon Sports ishaka gutwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika,yasezereye Bugesera FC ku bitego 3-0 mu mikino yombi.
Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Musa Esenu, hanyuma ibona icya kabiri cyo gushegesha Bugesera ku (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ku kibuga cyayo ibitego 2-0 byiyongera kuri 1-0 yayitsinze mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro,igera muri 1/2 aho izahura na APR FC nta gihindutse.

Rayon Sports ishaka gutwara igikombe cy’Amahoro kugira ngo yongere guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika,yasezereye Bugesera FC ku bitego 3-0 mu mikino yombi.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Musa Esenu, hanyuma ibona icya kabiri cyo gushegesha Bugesera ku munota wa 34 gitsinzwe na Leandre Willy Onana ku mupira mwiza yahawe na Makenzi.

Rayon Sports iri mu nzira imwe na APR FC kuko bazahurira muri 1/2 cy’irangiza nta gihindutse,cyane ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze Marines Fc ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Mu wundi mukino wabaye muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, Gasogi United yanganyije igitego 1-1 na AS Kigali ihita isezererwa kuko iyi kipe y’Umujyi yatsinze 1-0 mu mukino ubanza.

Muri uyu mukino, Ibitego byombi byinjiye kuri penaliti aho Gasogi yatsindiwe na Malipangou ku munota wa 58’ hanyuma bidatinze AS Kigali yishyurirwa naTchabala Hussein ku munota wa 61.Mugheni Fabrice yahawe ikarita itukura muri uyu mukino.

AS Kigali izahura muri 1/2 n’izarokoka hagati ya Police FC na Etoile de L’Est.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa