skol

Rayon Sports yasinyishije Tchabalala wakiniraga Amagaju FC

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2017

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala wakinaga ku busatirizi bw’ikipe y’Amagaju FC.
Uyu musore wari ukunzwe na benshi mu bafana ba Amagaju kubera ubuhanga bwe, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo gukaza ubusatirizi bwayo bwari bumaze iminsi butenguha abakunzi b’iyi kipe ikunzwe mu Rwanda.
Tchabalala ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu cy’Uburundi yerekeje mu mikino ya CECAFA (…)

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umusore ukomoka mu gihugu cy’Uburundi Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala wakinaga ku busatirizi bw’ikipe y’Amagaju FC.

Uyu musore wari ukunzwe na benshi mu bafana ba Amagaju kubera ubuhanga bwe, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo gukaza ubusatirizi bwayo bwari bumaze iminsi butenguha abakunzi b’iyi kipe ikunzwe mu Rwanda.

Tchabalala ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu cy’Uburundi yerekeje mu mikino ya CECAFA ikarangiza ku mwanya wa 4.

Tchabalala yari asigaje amezi 6 ku masezerano yari afitanye na Amagaju FC,ariko binyyuze ku bwumvikane bw’impande zombie yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ndetse azatangira kugaragara muri shampiyona mu mikino yo kwishyura.

Dusingizimana Remy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa