skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije undi mukinnyi mushya yakuye muri Espoir FC

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022,Rayon Sports yasinyishije Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC amasezerano y’imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo, yari amaze imyaka itatu akinira Espoir FC.
Uyu mukinnyi yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 6 hagati y’amakipe yombi ndetse ngo uyu mukinnyi yashimwe cyane n’umutoza Francis Haringingo wa Rayon Sports.
Muri ESPOIR FC,Tuyisenge yatsinze ibitego 4, atanga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Nyakanga 2022,Rayon Sports yasinyishije Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande rw’ibumoso cyangwa iburyo, yari amaze imyaka itatu akinira Espoir FC.

Uyu mukinnyi yerekeje muri Rayon Sports nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 6 hagati y’amakipe yombi ndetse ngo uyu mukinnyi yashimwe cyane n’umutoza Francis Haringingo wa Rayon Sports.

Muri ESPOIR FC,Tuyisenge yatsinze ibitego 4, atanga imipira yavuyemo ibitego 10.

Uyu mukinnyi mushya wa Rayon Sports, yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine Fc na Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa