skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye isoko kare ihita igura abakinnyi 2

Yanditswe: Wednesday 01, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro HIRWA Jean De Dieu “ Jado”, ukinira Equipe ya Marines FC, yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Uyu aje nyuma y’aho iyi kipe ikunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda isinyishije umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunya-Nigeria, Olise Osalue Raphael wakiniraga Bugesera FC.
Amakuru aravuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha Myugariro Hirwa kugira ngo afatanye na Ndizeye Samuel n’abandi cyane ko hari amakuru avuga ko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri APR FC (...)

Sponsored Ad

Myugariro HIRWA Jean De Dieu “ Jado”, ukinira Equipe ya Marines FC, yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

Uyu aje nyuma y’aho iyi kipe ikunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda isinyishije umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umunya-Nigeria, Olise Osalue Raphael wakiniraga Bugesera FC.

Amakuru aravuga ko Rayon Sports yamaze gusinyisha Myugariro Hirwa kugira ngo afatanye na Ndizeye Samuel n’abandi cyane ko hari amakuru avuga ko Niyigena Clement ashobora kwerekeza muri APR FC mu gihe Habimana Hussein uzwi nka Eto’o ashobora nawe kurekurwa.

Myugariro Hirwa Jean De Dieu wari myugariro wa Marines FC,yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.Uyu n’undi myugariro Rayon Sports ikuye muri Marines FC nyuma y’abarimo Manzi Thierry,Niyigena Clement na Runanira Hamza wayihombeye.

Uyu myugariro siwe uri businyire gusa Rayon Sports kuko hari amakuru avuga ko yamaze kugirana ibiganiro n’abandi bakinnyi barimo myugariro wa Police FC uri ku mpera z’amasezerano ye, Usengimana Faustin.

Biravugwa kandi ko Rayon Sports iri hafi kumvikana na Hakizimana Muhadjiri nawe ukinira Police FC ndetse ko ashobora gusinya imyaka 2 kuri miliyoni 18 FRW.

Hari amakuru avuga ko Rayon Sports yishyuye uyu munya-Nigeria, Olise Osalue Raphael wakiniraga Bugesera FC akayabo ka miliyoni 20FRW.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwateganyije ingengo y’imari ya miliyoni 185 Frw mu kugura abakinnyi bazayikinira umwaka utaha w’imikino 2022-2023.

Rayon Sports igaragaza ko umwaka utaha izagura abakinnyi 12 [Harimo abazongererwa amasezerano n’abashya]. Aba bakinnyi bose bazatangwaho amafaranga angana na miliyoni 185 Frw.

Ubusanzwe Rayon Sports ifite abakinnyi 30, barimo abanyezamu batatu, ba myugariro icyenda, abakina hagati umunani na ba rutahizamu icumi. Iyi kipe umwaka utaha izakoresha abakinnyi 29.

Abakinnyi bifuzwa muri Rayon Sports [12]:

Mu izamu: Babiri bafite amasezerano. Umwe azongererwa undi azavanwa mu ngimbi z’iyi kipe. Bisobanuye ko umwaka utaha mu izamu rya Rayon Sports hazaba harimo abanyezamu Bane.

Ba myugariro: Bane bafite amasezerano, batatu bazongererwa, umwe agurwe undi akurwe mu ngimbi, harekurwe Babiri. Bisobanuye ko iyi kipe izaba ifite abugarira Icyenda umwaka utaha.

Hagati mu kibuga: Batatu bafite amasezerano, umwe azongererwa, hazarekurwa Bane, hinjire Batatu. Babiri bafite uburambe bazagurwa, undi akurwe mu ngimbi z’iyi kipe.

Abataha izamu: Batatu baracyafite amasezerano, babiri bazayongererwa, batanu bazasezererwa, ikipe igure abandi bane bashya. Bisobanuye ko iyi kipe izaba ifite abakina mu busatirizi bagera ku icyenda.


Rayon Sports yaguze myugariro Hirwa [wambaye umuhondo]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa