Rayon Sports yatangiye kurambagiza abanyamahanga bafite ubuhanga
Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza abakinnyi benshi batandukanye biganjemo abanyamahanga bashoboye bashobora kuyifasha mu mikino ya CAF Champions League ndetse bamwe bari hafi kugera mu Rwanda.
Mu makuru agera ku Umuryango ni uko mu myitozo yo ku wa Mbere taliki 08 Mutarama 2018, iyi kipe izatangira gukoresha igeragezwa abakinnyi baturutse hanze barimo abakinnyi 2 baturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ndetse n’umukinnyi umwe uzaturuka muri Uganda.
Aba bakinnyi (…)

Aba bakinnyi 3 baziyongera ku musore w’umunya Zambia Rayon Sports yatanze ku rutonde yohereje muri CAF aho byitezwe ko umutoza Karekezi ariwe uzahitamo abo azagumana cyane ko iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda ifite abakinnyi bake.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka nyuma yo kugura umusore Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala imukuye mu Amagaju ku kayabo ka miliyoni 7 ndetse ikongeraho Mugisha Gilbert.
Dusingizimana Remy
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *