Rayon Sports yibitseho rutahizamu mushya wavuye muri Ethiopie
Yanditswe: Thursday 24, Nov 2016
Ubu muri Rayon Sports harabarizwa umukinnyi mushyashya uvuye muri Ethiopie Karekezi Jean wavukiye mu Rwanda, uyu musore wanakoze imyitozo avuga ko aje kwerekana ubushobozi bwe.
Uyu musore ukina imbere nka rutahizamu nyuma y’imyitozo we n’umuhagarariye bahise bajya gusinya amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports ngo ayikinire imyaka ibiri.
Gakumba Patrick umuhagarariye( Manager) yahise abwira Makuruki. Rw ko uyu musore amaze gusinya kandi ko azanye intego yo gutsinda ibitego .
Ati:“Nibyo jyewe (...)

Ati:“Nibyo jyewe naguhamiriza ko Karekezi Jean umukinnyi mbereye Manager amaze gusinyira Rayon Sports imyaka ibiri. Ni rutahizamu nizeye. Icyo nakwizeza aba-rayons ni uko ubu Rayon Sports ikundiro noneho igiye kuba Kimaranzara kuko we yanyibwiriye ko byibuze buri mukino azajya atsinda igitego, mbese afite inyota y’ibitego nk’uko umugore w’ingumba ahora afite inyota yo kubyara.”
Karekezi Jean yavuze ko uyu ari umwanya wo kwekekana ubushobozi bwe.
Ati :”Ni amahirwe mbonye yo kugaragaza ubushobozi bwanjye nzakora cyane kuburyo ngaragaza ubuhanga bwanjye, njyewe icyo niyiziho ni uko nkoresha ubwenge cyane.”
Gakwaya Olivier, Umunyamabanga wa Rayon Sports yirinze kwerura ko uyu musore yasinye gusa avuga ko ari mu igeragezwa ariko yasinye amasezerano y’ibanze.
Ati:”Ni umukinnyi uri mu igeragezwa ubwo abatoza bazamureba baduhe raporo niba ari umukinnyi twagumana . Amasezerano twasinye pre-contract( amasezerano y’ibanze) ubwo igihe icyo aricyo cyose abatoza nibatubwira ko bamushimye twamusinyisha.”
Karekezi Jean ni Umunyarwanda wavuye mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro afite imyaka 14 yerekeza muri Ethiopie ari naho yigiye umupira.
We n’umuhagarariye bavuga ko baje mu Rwanda bavuye muri AZAM FC gukora igeragezwa ariko ngo ntiyagize amahirwe yo gusinya amasezerano ngo kuko yagozwe n’ikibazo cy’abanyamahanga
Source:Makuruki.rw
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *