skol
fortebet

Rayon Sports yongeye kunananirwa kwihimura kuri APR FC bagwa miswi

Yanditswe: Wednesday 11, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaje Rayon Sports na APR FC warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, banganya ubusa ku busa kuri stade ya Kigali.
Rayon Sports yari yakiriye APR FC uyu mukino,yasabwaga gutsinda kugira ngo yiteganyirize mu wo kwishyura ariko urwego rwo hasi rwa ba rutahizamu bayo rwayikozeho.
Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru aho ku munota wa 2 gusa Muhire Kevin yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira yahawe na Onana wari winjiye mu (...)

Sponsored Ad

Umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro wahuzaje Rayon Sports na APR FC warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, banganya ubusa ku busa kuri stade ya Kigali.

Rayon Sports yari yakiriye APR FC uyu mukino,yasabwaga gutsinda kugira ngo yiteganyirize mu wo kwishyura ariko urwego rwo hasi rwa ba rutahizamu bayo rwayikozeho.

Rayon Sports yatangiye umukino iri hejuru aho ku munota wa 2 gusa Muhire Kevin yahushije uburyo bwari bwabazwe ku mupira yahawe na Onana wari winjiye mu rubuga rw’amahina acenga undi atera ishoti rikomeye umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 5 gusa,Musa Esenu yahawe umupira mwiza ari wenyine ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.

Ku munota wa 9,Rayon Sports yageraga imbere y’izamu rya APR FC cyane,yahushije ubundi buryo bwiza bwa Onana ku mupira wakaswe mu rubuga rw’amahina na Blaise uyu munya Cameroon ananirwa kuwufunga.

Ku munota wa 14 Rayon Sports yabonye koruneri yatewe neza na Iranzi ariko ica gato ku mutwe wa Esenu na Niyigena Clement.

Ku munota wa 19,Willy Onana yagize ikibazo cy’imvune aryama mu kibuga nyuma yo gukorerwa ikosa n’abakinnyi ba APR FC ndetse nyuma y’aho yaje gusimbuzwa Kwizera Pierrot ku munota wa 27.

Iki cyabaye igihombo kuri Rayon Sports kuko Willy Onana yari yazengereje APR FC ndetse yasimbujwe amaze guhesha amakarita Ombolenga na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 31,Mael Dindjeke yagerageje ishoti ariko ntiryagira icyo ritanga umupira uca hejuru y’izamu.

Ku munota wa 43, Rayon Sports ihushije uburyo bw’igitego ku mupira wari uturutse muri Koruneri hanyuma Niyigena Clement arasimbuka ashaka gushyiraho umutwe ariko umupira arawuhusha.

Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino utari uryoheye ijisho kubera ko amakipe yakaniranye bikomeye.

Igice cya kabiri nabwo cyatangiye Rayon ibona amahirwe akomeye ubwo Muhire Kevin yahabwaga umupira asiga ab’inyuma ba APR FC yanga guhereza Musa Esenu agiye gutera mu izamu Ombolenga aramuzibira.

Ku munota wa 54,APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira watewe nabi n’Umunyezamu Kwizera awihera Manishimwe Djabel washatse kumuroba ujya hanze.

Ku munota wa 55,Nishimwe Blaise yahawe umupira mwiza na Nizigiyimana Makenzi ari mu rubuga rw’amahina wenyine, awutera nabi uca hejuru.

Ku munota wa 60,APR FC yahushije igitego cyabazwe ubwo Ombolenga yahabwaga umupira mwiza na Ruboneka ananirwa kuroba Kwizera bari basigaranye.

Muri iyi minota ya 60-70 APR FC yasatiriye cyane Rayon aho ku munota wa 64 yakoze counter attack abakinnyi 2 kuri myugariro umwe Clement ariko rutahizamu Bizimana Yannick awukase uriya myugariro awukuramo.

Ku munota wa 69,Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe ku mupira mwiza wahawe Iranzi hafi y’urubuga rw’amahina awutera hanze.

Ku munota wa 71,Rayon Sports yabonye Coup franc yatewe neza na Kwizera Pierrot ariko umunyezamu Pierre awukuramo.

Ku munota wa 80,Kwitonda Alain yazamukanye umupira mwiza iburyo awuhereza Mugunga winjiye asimbuye ari wenyine mu rubuga rw’amahina awuteye umutwe Kwizera Olivier arawufata.

Ku munota wa 87,myugariro wa APR FC yatakaje umupira usanga Mael Dindjeke wenyine asigarana n’umunyezamu Ishimwe J.Pierre bonyine agerageje kumuroba uyu munyezamu awukuramo.

Ku munota wa 2 w’inyongera kuri 3 bashyize kuri 90 uyu Dindjeke nabwo yasigaranye n’umunyezamu ariko ananirwa kumutsinda n’umutwe.

Amakipe yombi yari afite abakinnyi hafi ya bose gusa yerekanye umukino wo ku rwego rwo hasi by’umwihariko waranzwe no gutinyana ndetse no kugira ba rutahizamu baciriritse

Nubwo APR FC yari yavuze ko hari abakinnyi bayo barwaye badahari nka kapiteni Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur na Ruboneka Bosco bose baje kugaragara kuri uyu mukino ndetse banitwara neza.

Umukinnyi APR FC yabuze ni Byiringiro Lague umaze iminsi adakina kubera uburwayi.

Aya makipe yaherukaga guhura mu gikombe cy’Amahoro muri 2016 ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma w’iki gikombe maze Rayon Sports ikawutsinda 1-0.

Nubwo itike zari zihenze (50000frw, 20000frw, 10000frw na 5000frw) ntabwo ibi biciro nyakanze abafana, bari baje ari benshi kuri Stade ya Kigali gushyigikira ikipe yabo.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Undi mukino wa 1/2 uteganyijwe ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 hagati ya AS Kigali na Police FC.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Rayon Sports: Kwizera Olivier, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Mugisha François Master, Nishimwe Blaise, Muhire Kevin, Musa Esenu, Mael Dinjeke na Onana Willy Essomba

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Ishimwe Anicet na Bizimana Yannick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa