skol
fortebet

RBC yashyize hanze amategeko agenga abashaka kuzareba #BAL2022

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe guhera kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena hatangira imikino ya BAL, RBC yatangaje ibisabwa abashaka kujya kureba iyi mikino.
Kuva tariki ya 21 kugeza 28 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena hategerejwe kubera irushanwa ry’imikino ya nyuma yo ku rwego rw’Afurika muri Basketballizwi nka ‘Basketball Africa League/BAL’, izaba ikinwa ku nshuro yaryo ya Kabiri, ari naryo rizerekana uzegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.
Mu byo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cyashyize hanze harimo: (...)

Sponsored Ad

Mu gihe guhera kuri uyu wa Gatandatu muri Kigali Arena hatangira imikino ya BAL,
RBC yatangaje ibisabwa abashaka kujya kureba iyi mikino.

Kuva tariki ya 21 kugeza 28 Gicurasi 2022, muri Kigali Arena hategerejwe kubera irushanwa ry’imikino ya nyuma yo ku rwego rw’Afurika muri Basketballizwi nka ‘Basketball Africa League/BAL’, izaba ikinwa ku nshuro yaryo ya Kabiri, ari naryo rizerekana uzegukana igikombe cy’uyu mwaka wa 2022.

Mu byo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima cyashyize hanze harimo:

Kwikingiza byuzuye doze 2 n’iyo gushimangira ku bujuje igihe cyo kuyifata.

Kugira ibipimo bigaragaza ko nta #COVID19 wanduye byafashwe mu masaha 72.

Kwambara agapfukamunwa kuri buri wese uri muri Kigali Arena.

Iri rushanwa rya BAL rizamara iminsi Irindwi, rikaba rizahuza amakipe Umunani yahize ayandi ku mugabane wa Afurika.

Ikipe ya Zamalek yo mu gihugu cya Misiri, ifite igikombe cy’iri rushanwa riheruka mu 2021,niyo ihabwa amahirwe menshi yo kwisubiza igikombe cy’uyu mwaka.

Ifite agahigo ko kumara imikino igera kuri 11 idatsindwa. Ibi ibikesha kuba iheruka kwitwara neza itsinda imikino yose (5), yakinnye mu gice yari iherereyemo cy’ijonjora cyiswe ‘Nile Conference’, imikino yabereye mu Misiri kuva tariki 9-19 Mata 2022. Iyi kipe kandi ikaba yari yakoze amateka yo gusoza imikino ya BAL y’umwaka ushize wa 2021, idatsinzwe (6).

Ikipe y’ikigo k’igihugu gishinzwe Ingufu, REG BBC niyo yonyine izaba ihagarariye u Rwanda ndetse izakinira mu rugo imbere y’Abanyarwanda.

Iaba igendera kuri Adonis Filer ukomoka muri Amerika, usanzwe ukinira ikipe y’igihugu, watanze imipira myinshi yavuyemo amanota (9.2), kuri buri mukino muri iri rushanwa.

Ikipe REG BBC ifite intego kwegukana igikombe cy’iri rushanwa rya BAL, yongeye amaraso mashya mu bakinnyi yari isanzwe ifite, aribo; Gasana Hubert Wilson Kenneth usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ndetse na Abdoulaye N’Doye, ukomoka mu gihugu cya Sénégal. Ni mu gihe ku rundi ruhande, yakuyemo Pitchou Kambuy Manga na Ntore Habimana.

REG BBC izaba ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yo yari yitwaye neza izamuka iyoboye igice cya Sahara Conference, aho yatsinze imikino 4 muri 5 yakinnye.

Ikipe ya FAP yo muri Cameroon niyo izahangana na REG BBC mu mukino wa mbere kuri uyu wa Gatandatu.

RBC yamenyesheje abantu bose bifuza gukoresha ibizamini bya COVID19 ko guhera tariki ya 20.05.2022 site ya Camp Kigali ihagaritswe.

Abifuza gukoresha PCR bazajya bagana i Gikondo ku ishami rya RBC, naho abifuza gukoresha Rapid Test bagane amavuriro abegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa