RDC:Abantu basaga 30 bapfuye nyuma y’ipoto y’amashanyarazi yaguye mu isoko
Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

Nibura abantu 30 bapfuye nyuma y’uko ipoto rinini cyane yaguye mu isoko ryuzuye abantu i Matadi Kibala muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Amashusho ateye ubwoba yavuye muri iri soko ryari ryuzuye abantu kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, yerekana ingaruka iri poto ry’amashanyarazi ryateye kuko ryahitanye abantu basaga 30.
Amashusho menshi yashyizwe kuri Twitter n’abari kuri iri soko i Matadi Kibala, muri Kongo, yerekana imbaga y’abantu bafite ubwoba bagenda hejuru y’imirambo hasi. (...)
Nibura abantu 30 bapfuye nyuma y’uko ipoto rinini cyane yaguye mu isoko ryuzuye abantu i Matadi Kibala muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo
Amashusho ateye ubwoba yavuye muri iri soko ryari ryuzuye abantu kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, yerekana ingaruka iri poto ry’amashanyarazi ryateye kuko ryahitanye abantu basaga 30.
Amashusho menshi yashyizwe kuri Twitter n’abari kuri iri soko i Matadi Kibala, muri Kongo, yerekana imbaga y’abantu bafite ubwoba bagenda hejuru y’imirambo hasi.
Abantu bumvikanye bavuza induru mu mashusho ababaje yashyizwe hanze, mu gihe abandi banyuraga mu mazi mabi yari yuzuye mu isoko.
Ukoresha Twitter washyize hanze aya mashusho yanditse ati: “Igice kimwe cy’ibiri kubera mu karere ka Matadi Kibala.
Ni ipoto rinini cyane ryaguye mu isoko rya Matadi Kibala muri iki gitondo. Abatangabuhamya bavuze ko abantu barenga 30 bapfuye. »
Mu gusubiza iyo videwo,ukoresha Twitter yanditse ati: "Mana yanjye, girira imbabazi abantu bawe."
Imibiri imwe yari hejuru y’izindi mu gihe hari iyari yatandukanye.Imibiri myinshi yari mu mazi.
Imbuto n’ibindi biribwa byinshi byo muri iri soko n’andi byegeranye, byagaragaye bireremba hejuru y’amazi n’imirambo
Matadi-Kibala n’umujyi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uherereye nko mu bilometero birenga 10 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kinshasa, umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *