skol

RDC na AS Monaco byajyanywe mu nkiko bikekwaho kunyereza umutungo w’Abanye-Congo

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Ubushinjacyaha Bukuru mu by’Imari mu Bufaransa (PNF), bwaregeye inkiko zo mu Bufaransa ko mu masezerano y’imikoranire ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ikipe ya AS Monaco, habayemo ruswa no kunyereza umutungo w’iki gihugu.

Muri Kamena 2025, ni bwo RDC yatangiye gukorana n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa, kugira ngo ijye imenyekanisha iki gihugu ku ruhando mpuzamahanga ndetse inayifashe kuzamura impano z’umupira w’amaguru n’iterambere rya ruhago.

Ni amasezerano atarakiriwe kimwe n’abaturage ba RDC, benshi bagaragaza ko hari byinshi byakagombye kubanza kwitabwaho mbere yo kugirana imikoranire n’amakipe akomeye.

Abanye-Congo babiri batuye mu Bufaransa batashatse ko imyirondoro yabo ijya hanze, bahisemo kugana inkiko kugira ngo zisuzume ibyaha byakozwe mu isinywa ry’aya masezerano, bifashishije umunyamategeko wabo, Hervé Diakiese, ari na we watanze ikirego.

L’Equipe yatangaje ko PNF yacyemereye ko Hervé Diakiese uhagarariye aba bombi mu mategeko, yatanze ikirego muri Nzeri 2025, agaragaza ko mu isinywa ry’aya masezeraano “habayemo ruswa, gukoresha nabi umutungo w’abaturage na ruswa.”

Nubwo ikirego cyakiriwe n’Umushinjacyaha Mukuru mu Mujyi wa Monaco, Stéphane Thibault, PNF ivuga ko idafite ubushobozi bwo kuburana ku byaha mpuzamahanga, akaba ari yo mpamvu Diakiese yiteguye gutera indi ntambwe agana izindi nkiko ariko ubutabera bukaboneka.

Muri iki kirego hagaragaramo ko amakosa yakozwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro, Didier Budimbu, ubwo hatangwaga miliyoni 4,8 z’Amayero (8.296.320.000 Frw) mu gihe cy’imyaka itatu.

AS Monaco igaragaza ko yiteguye kuburana uru rubanza rugaragaramo andi makipe akorana na RDC ari yo FC Barcelone na AC Milan, kuko habayeho gushishoza neza no gukurikiza amategeko mbere y’uko bashyira umukono ku masezerano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa