skol
fortebet

Reba abakinnyi 5 bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France ihatse andi amarushanwa muri "Cycling"

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo irushanwa rikundwa kurusha ayandi yose mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tour de France rizatangira ndetse rikazamara ibyumweru 3 byose.
Iri rushanwa rizatangirira ejo mu mujyi wa Copenhagen rizarangirira kuri Champs-Elysees i Paris ku cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga.
Uretse kuba rizanyura muri Danmark n’Ubufaransa, iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 109 rizanyura nanone mu Bubiligi no mu Busuwisi aho abasiganwa bazarangiza bakoze (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu,tariki ya 1 Ukwakira 2022 nibwo irushanwa rikundwa kurusha ayandi yose mu mukino wo gusiganwa ku magare, Tour de France rizatangira ndetse rikazamara ibyumweru 3 byose.

Iri rushanwa rizatangirira ejo mu mujyi wa Copenhagen rizarangirira kuri Champs-Elysees i Paris ku cyumweru, tariki ya 24 Nyakanga.

Uretse kuba rizanyura muri Danmark n’Ubufaransa, iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 109 rizanyura nanone mu Bubiligi no mu Busuwisi aho abasiganwa bazarangiza bakoze kilometero 3.353.

Inzira zikubiyemo uruvange rw’imisozi,udusozi ndetse n’ahatambika no gusiganwa umuntu ku giti bizaba inshuro 2.

Reba Abakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana Tour de France 2022:

Tadej Pogacar (UAE Team Emirates)

Pogacar, ufite imyaka 23, yinjiye muri iri rushanwa ahabwa amahirwe menshi kurusha abandi yo gutsindira umwenda w’umuhondo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Uyu munya Slovenia w’Umuhanga cyane,amaze gutwara uduce 6 muri iri rushanwa ritazirwa "La Grand Boucle" kandi aba igikoko iyo irushanwa rigeze mu misozi.

Pogacar yamaze kwigaragaza muri 2022, kuko mu gice cya mbere cy’umwaka w’imikino yatsinze amarushanwa arimo irya UAE Tour,Tirreno-Adriatico na Strade Bianche.

Yaje mu bakinnyi 10 ba mbere mu irushanwa rya Milan-San Remo mna Tour of Flanders.

Mu minsi ishize yitwaye neza atwara Tour of Slovenia,nubwo ryari hasi ugereranyije na Criterium du Dauphine cyangwa Tour de Suisse zakinwe nabo bahanganye.

Primoz Roglic (Jumbo-Visma)

Roglic agaragara nk’ushobora guhangana na Pogacar, nubwo hashize imyaka ibiri akoze amahano akomeye agatakaza umwenda w’umuhondo ku munsi wa nyuma wa Tour de France 2022 aho yatakaje igihe kinini mu gusiganwa umuntu ku giti cye.

Agace ka karindwi k’irushanwa ry’uyu mwaka kazasorezwa kuri La Planche des Belles Filles kazamwibutsa umubabaro ukomeye yagize icyo gihe ubwo yatakazaga umwenda w’Umuhondo mu buryo budasobanutse.

Roglic agiye muri Tour y’uyu mwaka ameze neza kurusha muri 2020, kandi hamwe n’intsinzi muri Dauphine na Paris-Nice ashobora kwitwara neza akambara umwenda w’umuhondo ku nshuro ya mbere

Uyu musore w’imyaka 32 y’amavuko birashoboka ko afite abakinnyi beza bazamushyigikira ku rutonde rusange [GC] barimo Jonas Vingegaard, Wout van Aert, Steven Kruijswijk na Sepp Kuss bose bazamufasha kuzamuka imisozi bari kumwe nawe.

Geraint Thomas (Ineos Grenadiers)


Thomas azaba yujuje imyaka 36 ariko aje muri Tour nyuma yo gutsinda neza muri Tour de Suisse kandi nibwo yitwaye neza kuva yarangiza ku mwanya wa kabiri muri Tour ya 2019.

Ku mpapuro, uyu munya Weles ashobora koroherwa n’icyumweru cya mbere gishobora gushimangirwa n’ibizwi nka crosswinds [imiyaga ihuha ikagora cyane abasiganwa],ndetse ahagaze neza kuko yatwaye Tour de France 2018.

Uyu musore nabasha kwinjira neza mu cyumweru cya 3 ari imbere ndetse akanitwara neza mu misozi,bizamubera urufunguzo rwo gutsinda.

Ikindi kandi,uyu mugabo arasabwa kwirinda impanuka kuko zikunze kumuzengereza nko muri Giro d’Italia ya 2020.

Thomas aramutse ananiwe, Ineos birashoboka ko yazerekeza ibyiringiro kuri umwe mu bandi bakinnyi babiri bakomeye barimo: Adam Yates w’Umwongereza na Dani Martinez wo muri Colombia.

Jonas Vingegaard (Jumbo-Visma)

Ibintu bigenze nabi kuri Roglic muri Tour, Jumbo-Visma yahita yerekeza imbaraga zayo ku rutonde rusange [GC] kuri Jonas Vingegaard wo muri Danemark.

Uyu musore w’imyaka 25 warangije ku mwanya wa kabiri muri Tour de France ye ya mbere umwaka ushize,yashimangiye ubushobozi bwe kandi yerekanye ko ashobora kwitwara neza mu misozi.

Aleksandr Vlasov (Bora-Hansgrohe)

Kuva Peter Sagan yagenda, Bora-Hansgrohe yahinduye ibitekerezo ihiga gushakira imbaraga mu bakinnyi bazamuka ariyo mpamvu yabonye Jai ​​Hindley watwaye irushanwa rya Giro d’Italia uyu mwaka.

Iyi kipe yo mu Budage izagendera kuri uyu Murusiya witezwe ko ashobora kwitwara neza ku rutonde rusange akaza muri 3 ba mbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yitwaye neza muri uyu mwaka, yegukana Volta a Comunitat Valenciana na Tour de Romandie.

Yari ayoboye kandi Tour de Suisse mbere yo kwandura Covid-19 akirukanwa mu irushanwa ku gace kayo ka gatanu.

Abandi bakinnyi bahabwa amahirwe yo gutungurana ku rutonde rusange ni Romain Bardet, Dani Martinez,Ben O’Connor, Enric Mas, Adam Yates, Jack Haig, Damiano Caruso, Nairo Quintana,Chris Froome,David Gaudu,Thibaut Pinot.

Abaknnyi bahabwa amahirwe yo gutwara uduce twinshi muri iri rushanwa: Wout Van Aert,Mathieu Van del Poel,Caleb Ewan,Peter Sagan,Fabio Jakobsen.

Abakinnyi bakomeye batazakina Tour de France y’uyu mwaka: Mark Cavendish,Julian Alaphilippe,Vincenzo Nibali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa