skol

REG WBBC yasubije mu kazi umutoza Martinez

Yanditswe: Wednesday 27, Aug 2025

featured-image

Ikipe ya REG WBBC yasubije mu kazi umutoza Julian Martinez Alman yari yahagaritswe by’agateganyo, kubera gushwana n’abakinnyi bikabije.

Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino wa mbere wa nyuma mu ya kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball mu Bagore.

Mu mikino ibiri yakurikiyeho, REG WBBC yatsinze umwe itsindwa undi gusa muri rusange Kepler WBBC bahanganiye igikombe irayoboye n’intsinzi ebyiri kuri imwe.

Mbere yo gukina umukino wa kane, REG WBBC yasubije Martinez mu kazi, aho asabwa gutsinda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kugira ngo Kepler WBBC itamusiga cyane.

Uyu mukino urabera muri Petit Stade saa 20:30, nyuma y’uwo guhatanira umwanya wa gatatu uhuza APR WBBC na The Hoops zikina saa Kumi n’Ebyiri.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu niyo ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka, mu gihe Kepler WBBC iri gushaka icya mbere mu mateka.

REG WBBC yasubije umutoza Martinez mu kazi, mbere yo gukina umukino wa kane mu ya nyuma ya kamarampaka

Kepler WBBC imaze gutsinda imikino ibiri kuri umwe wa REG WBBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa