RGB yabasabye urwego rumwe kuvaho: Akantu ku kandi ku mwuka mubi mu nzego ziyoboye Rayon Sports
Yanditswe: Friday 01, Aug 2025
Umunyarwanda yaciye umugani ati “Abahigi benshi bayobya imbwa uburari,” undi arongera ati “Nta bihanga bibiri mu nkono imwe.” Uwa mbere yashakaga kwerekana ko ahari benshi bashaka kuyobora bose mu mirongo itandukanye, birangira umuyoborwa arwaye muzunga nta menye icyo afata n’icyo areka, undi yerekana ko nta buyobozi bw’abantu babiri bahwanyije ububasha banahuje inshingano, ko umwe yazibukira cyangwa akajya kuyobora ahandi.
Iyo migani yombi uwayicira abari ku ruhembe rw’inzego ebyiri ziyoboye Rayon Sports, ntiyaba yibeshye. Urwego rumwe ni Komite Nyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports iyobowe na Twagirayezu Thaddée, urundi ni Inama y’Ubutegetsi [yari yatowe yitwa Urwego Rukuru] iyobowe na Muvunyi Paul.
Kumwe rero nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi, mu minsi ishize byatangiye kugenda bihwihwiswa ko ubuyobozi bwa Komite Nyobozi n’ubuyobozi bw’inama y’ubutegetsi bidacana uwaka, nubwo kenshi abayobozi b’izo nzego zombi bagiye bagerageza kubihisha, mu itangazamakuru bakagaragaza ko bawubanye.
Ibijya gushya rero birashyuha, ukuri kose kujyanye n’uko kutumvikana, kugongana mu nshingano no gutegana imitego, byatangiye kugaragara, mu minsi ya vuba ishize ubwo umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi, Muvunyi Paul, yandikiraga Komite Nyobozi, Ngenzuzi na Nkemurampaka, azisaba gutegura inama y’Inteko Rusange ya Rayon Sports ku wa 24 Kanama 2025, hanyuma Perezida wa Komite Nyobozi akandika ibaruwa isubiza iyo, avuga ko iyo Nteko Rusange idashoboka, kubera ibikorwa iyo kipe iri gukora bijyanye no kitegura umwaka w’imikino utaha, birimo Rayon Week na Rayon Day.
Ibyo hari uwavuga ngo biroroshye, byari ibisanzwe, ariko ku bakurikiranira hafi, bisa n’aho noneho byamaze kwerura, bigaragaza ko muri Rayon Sports hari ikibazo gikomeye mu mikoranire y’inzego ziyoboye iyo kipe.
Umwe muri Komite Nyobozi y’uyu Muryango waganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye atangazwa, yagaragaje ko kugongana kw’izi nzego kwatangiye kuva zose zitowe, nubwo bakomeje kugenda barenzaho berekana ko nta kibazo gihari.
Yatubwiye ko hari n’ibaruwa Muvunyi uyoboye Inama y’Ubutegetsi yandikiye SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, ayibwira ko ari we ‘Représentant Légal’ wa Rayon Sports, ati “Ubwo yashakaga ko za nkunga za SKOL zizajya zinyura mu Nama y’Ubutegetsi.
Yagaragaje ko byanateje urujijo kuri uwo muterankunga kugeza ubwo na we yanditse ibaruwa asobanuza urwego bagomba gukorana muri izo ebyiri, Komite Nyobozi cyangwa Inama y’Ubutegetsi, bitewe n’uko byagaragaraga ko ari inzego ziri gukora inshingano zisa n’aho ari zimwe, zikagongana. Uwo muyobozi yatubwiye ko bo nka Komite Nyobozi basubije SKOL ko igomba gukomeza gukorana na Komite Nyobozi.
Uretse ibyo kandi, hanagaragajwe ko n’abagize Inama y’Ubutegetsi badakorana bose, kuko ibyo byemezo byose bifatwa n’abantu batatu gusa, “abandi barabaheje, hakora Rwagacondo, Muvunyi na Murenzi Abdallah.”
Yagaragaje ko hari n’abo muri Komite Nyobozi babiyunzeho kugira ngo bacure umugambi wo kweguza Perezida Twagirayezu, ngo kuko hari ibyemezo bimwe na bimwe yagiye abangira gufata, “abereka ko bidaciye mu mucyo.”
Twagirayezu na Muvunyi bakunze kwereka itangazamakuru ko nta kibazo bafitanye kandi mu by’ukuri ari ukwiyerurutsa
RGB yatanze umurongo
Ku wa 4 Werurwe 2025, saa 14:31, Perezida wa Association Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, ayishyikiriza icyo bise “Amategeko shingiro avuguruye y’umuryango Association Rayon Sports,” ariko anagaragaza ko ukurikije ayo mategeko, harimo kugongana ku inzego ebyiri, mu nshingano zazo.
Ni ibaruwa yari ifite umutwe ugira uti “Gusaba gukosora Amategeko Nshingiro ya Association Rayon Sports.”
Yaragize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko Umuryango wa "Association Rayon Sports" wakoze inama ku itariki ya 02/02/2025, maze wemeza amategeko nshingiro. Ariko, nyuma yo gusesengura ayo mategeko twasanze adahura n’itegeko rishya rya RGB, aho twabonye ko inzego zashobora kugongana mu nshingano."
“Mu by’ukuri, Madamu Muyobozi, inteko rusange y’umuryango wa "Association Rayon Sports" mu nama yayo yo kuwa 16/11/2024 yatoye inzego zayo, aho hatowe Urwego Rukuru, rwiswe Supreme Organ, ndetse hatorwa na Komite Nyobozi y’Umuryango, Komite Nkemurampaka na Komite Ngenzuzi.”
Yongeyeho ati “Ariko nyuma yo gusesengura neza itegeko rishya twavuze haruguru, twasanze Urwego Rukuru ruvugwa muri ayo mategeko ari Inteko Rusange bikaba bisa nkaho izi nzego zaba zifite inshingano zimwe, ndetse bikaba byaratangiye gusa nk’aho zigongana aho usanga urwego rumwe rujya mu nshingano z’urundi rwego bikagongana, bityo rero mu rwego rwo kubaka izo nzego neza, tukaba tubasabye ko aya mategeko yasubirwamo, ndetse mukadufasha mu kuyanoza neza mu rwego rwo kubahiriza inshingano neza, no kwirinda ko hazabaho igongana ry’inzego zatowe.”
Nyuma yo gusesengura amapaji 18 y’iyo nyandiko y’Amategeko shingiro avuguruye y’umuryango Association Rayon Sports, ku wa 19 Kamena 2025 saa 13:29, RGB yarasubije ku byari byasabwe na Perezida Twagirayezu, mu nyandiko IGIHE yabonye.
Iti “Mwiriwe, ku mugereka murahasanga ibindi bikwiye kongerwamo muri ’dossier’ yanyu.” Ni ukuvuga ko ibyemezo inzego za Rayon Sports ziri gufata zisunze Amategeko Shingiro, ari ibyemezo bidakurikije amategeko, kuko RGB nk’urwego rubifitiye ububasha, rutaraha umugisha iyo sitati, kuko hakiri byinshi byo gukosora.
Ibaruwa ya RGB ikubiyemo ingingo 18 zerekana aho Rayon Sports ikwiye gukosora, guhindura, kuvugurura cyangwa gukura mu mategeko shingiro agenga uwo muryango yemejwe n’Inteko Rusange.
Muri iyi baruwa RGB yagaragarije Rayon Sports ko ukurikije ibikubiye mu mategeko shingiro bayoherereje, harimo kugongana kw’inzego, iti “Kuko inshingano z’Inama y’Ubutegetsi zigongana n’iza komite Nyobozi. Urwego rumwe rugomba guhindurirwa inshingano cyangwa rukavaho. Ruramutse rugumyemo rwaba urwego nshingwabikorwa rufite inshingano zihariye z’ishyirwa mu bikorwa.”
Muri iyo baruwa isubiza kandi, RGB yibukije Rayon Sports ko “Amategeko shingiro agomba kuba ateguye mu rurimi rw’Ikinyarwanda no mu rundi rurimi nibura rumwe rwemewe n’Itegeko Nshinga mu Rwanda (Igifaransa cyangwa Icyongereza).” Aha Rayon yari yatanze inyandiko y’Ikinyarwanda gusa.
RGB yabwiye Rayon Sports ko mu mategeko yayo harimo kugongana k’urwego ruyobowe na Muvunyi n’uruyobowe na Twagirayezu
Icya kabiri RGB yasubije Rayon Sports ni ku Irangashingiro ku gika cya nyuma, aho yagize iti “Ntabwo ari ukuvugurura Amategeko Shingiro gusa ahubwo ni uguhuza imikorere n’amategeko shingiro byawo n’ibiteganywa n’itegeko N° 058/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga imiryango itari iya leta.”
RGB kandi yasabye Rayon Sports kongera mu ngingo za mbere, ingingo igaragaza igihe Umuryango uzamara.
Yakomeje iti “Ingingo ya 7: Dushingiye ku ngingo ya 18 y’itegeko rigenga imiryango itari iya leta, ubundi hari ibyiciro byayo, aho abanyamuryango bayo aba ari na bo bagenerwabikorwa, ariko aha biratandukanye kuko umuryango ushingiye kuri siporo. Ubundi Umuryango ushingiye kuri siporo, ugamije guteza imbere siporo, abagenerwabikorwa bawo, urugero, bakabaye abana n’urubyiruko bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, abakinnyi b’umupira w’amaguru, n’iyo miryango yindi yavuzwe haruguru n’Abanyarwanda muri rusange,”
RGB kandi yanavuze ku ngingo ya 10 ijyanye no “Gutakaza ubunyamuryango”, aho ivuga ko “Umunyamuryango wa Association Rayon Sports atakaza kuba umunyamuryango asezeye ku bushake, yirukanywe cyangwa apfuye.” RGB iti “Mugaragaze uburyo umunyamuryango asezererwa cyangwa yirukanywa ndetse munagaragaze urwego rubyemeza.”
Ku ngingo ya 13 ivuga ububasha bw’Inteko Rusange, RGB yagize iti “Mukuremo inshingano ivuga kwemeza amafaranga yo kwemererwa kuba umunyamuryango. Ibi ntabwo ari imikorere iranga imiryango itari iya leta, ubundi kuba umunyamuryango wa NGO nta kiguzi bisaba kuko idaharanira inyungu cyakoze abantu bashobora kwiyemeza gutanga umusanzu mu gihe runaka kugira ngo umuryango ugere ku ntego zawo; ahubwo Inteko Rusange yakwemeza ibigenderwaho kugira ngo umuntu abe umunyamuryango wa Rayon Sports.”
Ku ngingo ya 14 ijyanye n’Itumizwa ry’Inteko Rusange, RGB yagize iti “ku bivuga inteko rusange yatumijwe na 2/3 by’abanyamuryango mu gihe inama y’ubutegetsi yanze kuyitumiza, mukosore ibigenderwaho kugira ngo iyo nteko rusange ibe, mukuremo ko umuyobozi agomba kwisobanura bikaba ari byo bigena ko iba. Mubikosore kuko atabonetse bigaragara ko nta nteko rusange yabaho itumijwe n’abanyamuryango.”
Ku ngingo ya 16 ivuga manda n’inshingano by’abagize Inama y’Ubutegetsi, RGB iti “Niba muvuga ko manda yongerwa, mugaragaze inshuro manda yongerwa kandi ku bigendanye n’inshingano z’inama y’ubutegetsi, mukuremo inshingano ya 11 n’iya 12. Ntabwo Inama y’Ubutegetsi ifata ibyemezo biri mu nshingano z’Inteko Rusange ahubwo ishyira mu bikorwa ibyemezo by’inteko rusange.”
Ingingo ya 11 muri ayo mategeko ivuga “Kwemeza gufata umwenda w’igihe kirekire” naho iya 12 ikavuga “Kwemeza gukora ishoramari, gufungura ibigo by’ubucuruzi no gutangiza ibindi bikorwa bya siporo.” Izo ngingo ni zo RGB yagaragaje ko ibikubiyemo biri mu bubasha bw’Inteko Rusange aho kuba gusa ubw’Inama y’Ubutegetsi nk’uko byari bimeze.
Ku ngingo ya 22 ivuga inshingano za Biro y’Inama y’Ubutegetsi, RGB yasabye ko “Iyi nshingano yo gufata no gushyira mu bikorwa ibyemezo byihutirwa biri mu nyungu z’umuryango muyikuremo. Mu rwego rwo gukoresha ububasha neza, inshingano zigomba gusobanuka neza (specific).”
RGB yakomeje iti “Ingingo ya 11: Urwego rwitwa Inama y’Ubutegetsi na Komite Nyobozi byose bifite inshingano nyinshi zisa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 15 na 16 ndetse n’iya 23 na 24. Nk’uko itegeko rigenga NGOs riteganya inzego enye gusa, murasabwa gukuraho Komite Nyobozi cyangwa mukayihindurira inyito, icyitwa Urwego Nshingwabikorwa (the executive secretariat) rukanahabwa inshingano zitandukanye niz’Inama y’Ubutegetsi.”
Ingingo ya 11 ivuga inzego z’umuryango, aho hari hashyizweho eshanu kandi RGB ivuga ko NGOs zigomba kugira inzego enye gusa. Hari Inteko Rusange, Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi y’Umuryango, Komite Ngenzuzi n’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane. Naho ingingo ya 15 na 16 zivuga ibijyanye n’Inama y’Ubutegetsi n’inshingano zayo, mu gihe 23 na 24 zivuga Komite Nyobozi n’inshingano zayo.
RGB yakomeje iyi “Ingingo ya 31 na 32 (zivuga kuri Komite Ngenzuzi n’Urwego rushinzwe gukemura amakimbirane) mugaragaze inshuro n’igihe izi komite ziteranira ndetse n’umubare wa ngombwa ugomba kutabura kugira ngo inama iterane kandi ifate ibyemezo…Mwongeremo ingingo ivuga ku bigendanye n’uburyo bwo kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo nk’uko bisabwa n’itegeko rigenga NGOs mu ngingo yaryo ya 21 agaka ka L.”
Ku ngingo ya 17 ivuga inshingano z’Umuvugizi w’Umuryango, agace ka kabiri kavuga gutanga umurongo ngenderwaho w’ibikorwa n’imiyoborere, RGB yavuze ko “Umurongo utangwa n’Inteko Rusange abandi basigaye barimo n’Umuvugizi bagashyira mu bikorwa. Mukosore iyo nshingano y’Umuvugizi ivugako atanga umurongo.”
Aya mategeko shingiro ateganya ko Umuvugizi w’Umuryango ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi naho uwungirije akaba umuyobozi wungirije wayo. Ingingo ya 17 kandi ivuga ko Umuvugizi w’umuryango ari we muyobozi mukuru wawo.
Ku ngingo ya 24, ivuga inshingano za Komite Nyobozi, RGB yasabye ko inshingano ya cyenda, ivuga ibijyanye n’ububasha bwo gushyiraho komisiyo zitandukanye, isaba ko yahabwa Inama y’Ubutegetsi.
Mu bindi RGB yasabye harimo gutanga inyandikomvugo na lisiti y’abanyamuryango bitabiriye inama y’inteko rusange yatoye abayobozi mu nzego zose z’umuryango, kongeraho nimero za telefone ku rutonde rw’abitabiriye Inteko Rusange.
Yasoje igira iti “Mu unyandiko mvugo y’Inteko Rusange, umwanzuro wa gatanu ugaragaza inzego ebyiri ari zo Inama y’ubutegetsi na Komite Nyobozi zifite inshingano zisa mu mategeko shingiro, muwuhindure muzihuze.”
Rayon Sports yasabwe ko Urwego rumwe rwahindurirwa inshingano cyangwa rukavaho burundu, kuko hari kugongana mu nshingano
Akanyenyeri na ko karikoroje
Uwo wo muri Komite Nyobozi twaganiriye, yagaragaje ko ikindi cyatumye izi nzego ebyiri zigongana kurushaho harimo n’umushinga w’akanyenyeri, watangiye usobanurirwa abanyamuryango nk’uw’ishoramari rizafasha ikipe kwiyubaka no kwigira, ariko ukaba waratangijwe ari uwo gutanga umusanzu cyangwa inkunga.
Yavuze ko mu gihe Komite Nyobozi yari yagennye umuntu wo gukurikirana uwo mushinga, yanashyiriweho komisiyo yihariye, Claude Mushimire, ngo Inama y’Ubutegetsi yabyanze ikavuga ko izawikurikiranira, by’umwihariko umwe muri bo, Dr. Emile Rwagacondo usanzwe yungirije Muvunyi Paul agaragaza ko afite umwanya wo kuwukurikirana, “Perezida arabireka ngo atiteranya.”
Yavuze ko urwo rwego rundi rwagiye gushaka ubakorera akandi “kanyenyeri” gatandukanye n’akari gasanzwe, mu gihe Perezida Twagirayezu we ngo yaberekaga ko hari akanyenyeri ka Rayon Sports gasanzwe, kakozwe na Zillionizer, bashobora guheraho ku makuru gafite bakaba bakongeramo andi abura, ariko ngo babaye ibamba bashaka gukora akandi.
Mu kugakora ngo byaranze ko gashobora gukoreshwa kuko Rayon Sports ifite akandi gasanzwe ka *702#, ibyatumye baba ari ko bongera gukoresha, ariko amakuru yarimo agumanwa na Zillionizer kuko ari ayayo, bituma uwabakoreraga ako kandi ahera ku busa. Uwo muyobozi yatubwiye ko ubu abakoze ako kanyenyeri bushya, bishyuza Rayon Sports arenga miliyoni 40 Frw.
Ikindi kitumvikanyweho muri ako kanyenyeri, ni inyito kagiye gahabwa, aho ngo Inama y’Ubutegetsi yatangiye ishaka ko byakwitwa kugura imigabane, ariko Twagirayezu ayibera ibamba avuga ko mu gihe abantu bazaza kwishyuza byazaba ibibazo, anavuga ko bitakwitwa kugura ubunyamuryango kuko RGB yababwiye ko kuba umunyamuryango wa NGO bitagurishwa, birangira bibaye gutanga umusanzu.
Uwo muyobozi yatubwiye ko Inama y’Ubutegetsi yanasohoye itangazo rishishikariza abantu ako kanyenyeri, Komite Nyobozi na Perezida Twagirayezu uyiyoboye, batabizi batanabifiteho amakuru, ibintu ngo bafashe nko “gushaka guca intege Rayon Day, kugira ngo bigaragare ko Perezida ananiwe babone urwaho bamweguze.”
Yanagarutse ku by’Inteko Rusange yatumijwe ku wa 24 Kanama 2025, avuga ko na byo kubitangaza babibona nko gushaka gukomanyiriza Rayon Day hatezwa umwuka mubi, avuga ko Perezida Twagirayezu yavuze ko nibatanemera ibyo yabasobanuriye ngo yimurwe, atazayitabira.
Uyu muyobozi yatubwiye ko kugira ngo ibi bibazo byo kugongana mu nshingano no kurebana ay’ingwe hagati y’izi nzego zombi bishire, bo babona ko urwego rumwe muri zo rukwiye kuvaho, urundi rugasigarana inshingano byuzuye, ati “Kuyobora udafite ububasha bwose, cyangwa usa n’uyoborewemo, ntibishoboka.”
Yagaragaje ko kuri ubu Rayon Sports isa n’iyobowe n’inzego ebyiri zitandukanye kandi zikayiyobora mu buryo butandukanye, aho Inama y’Ubutegetsi ifata imyanzuro yayo ikanayishyira mu bikorwa, dore ko inafite kashi yayo, na Komite Nyobozi igafata imyanzuro yayo ikanayishyira mu bikorwa, na yo ikagira kashi yayo yihariye.
Yavuze ko bibaye byiza n’inzego z’igihugu zikabizamo zigakemura icyo kibazo, hakagira urwego rugomba kuberereka cyangwa rugahabwa inshingano n’imbago z’aho rutagomba kurenga, byatuma ibintu bisubira mu buryo. Ati “Urwego rumwe rugomba kuvaho. Niba ari twe ntakibazo, cyangwa niba ari bariya.”
Twagirayezu Thaddée yagiye agaragaza mu itangazamukuru ko nta kibazo cy’igongana ry’inzego kiri muri Rayon Sports, ariko byaje kumutamaza birigaragaza
Urwego ruyobowe na Muvunyi ruvugwaho kwinjira mu kazi ka Komite Nyobozi, na rwo rukagaragaza ko ruba rwagiye gufasha iyo rubona hari ibyapfa




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *