Rivaldo watandukanye na Rayon Sports mu marembo yinjira muri Kiyovu Sports
Yanditswe: Thursday 08, Jan 2026
Rutahizamu wakinaga asatira izamu anyuze mu mpande muri Rayon Sports, Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’, ari mu biganiro bya nyuma bimwerekeza muri Kiyovu Sports.
Ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi nubwo iyi kipe yifuzaga kumutiza ariko we ntabikozwe.
Uyu mukinnyi yahise akomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri Kiyovu Sports, aho ashobora gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri mu gihe yashimwa n’ubuyobozi bwasabwe n’abafana kumubazanira.
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakongera imbaraga mu busatirizi bw’iyi kipe, dore ko ishobora gutandukana na rutahizamu akaba na kapiteni wayo Hamis Cedric.
Kiyovu Sports itozwa na Haringingo Francis, iri ku mwanya wa kane muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 26, ikaba irushanwa atandatu na Police FC ya mbere.
Harerimana Abdelaziz ‘Rivaldo’ yari yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2025, avuye muri Gasogi United yamenyekaniyemo, ariko atandukana na yo amasezerano atarangiye kubera kutanyurwa n’umusaruro we.
Abandi bakinnyi bakiri kuganira na Rayon Sports bashobora kuyisohokamo ni umunyezamu Pavelh Ndzila, myugariro Musore Prince, Adama Bagayogo ukina hagati na Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati.
Aba bavuye muri iyi kipe nyuma yo gusinyisha abashya, ari bo Kwizera Olivier, Likau Faustin Kitoko, Yannick Bangala, Ben Aziz Dao, Ramazani Tshimanga Tshilembi na Bienvenu Joachim Vignino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *