skol
fortebet

Romelu Lukaku yahaye isezerano rikomeye Chelsea yamuguze akayabo itaratanga ku wundi mukinnyi wese

Yanditswe: Friday 13, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umubiligi Romelu Lukaku yamaze kugaruka mu ikipe ya Chelsea nyuma y’imyaka 7 ayivuyemo nabi nyuma yo kutumvikana na Jose Mourinho wayitozaga utaramubonye nk’umukinnyi w’igihangange.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru akimara gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Chelsea,yavuze ko yayivuyemo hari imishinga atagezeho ariko ubu agarukanye ubunararibonye ndetse yiteguye kuyifasha muri byinshi.

Romelu Lukaku yavuze ko yishimye ndetse yumva ari umunyamugisha kuba ikipe ya Chelsea yakuze afana yongeye kumugirira icyizere ikamugura akayabo ka miliyoni 97.5 z’amapawundi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28, wanyuze mu makipe nka West Bromo,Everton,Manchester United na Inter Milan yavuyemo ayihesheje igikombe cya shampiyona yaherukaga mu myaka 10 ishize.

Lukaku yagize ati “Ndishimye kandi ndi umunyamugisha kuba ngarutse mu ikipe ya Chelsea.Byari urugendo rurerure kuri njye.Naje hano nd’umwana muto ufite byinshi byo kwiga ariko ubu ngarutse mfite ubunararibonye buhambaye no gukura.

Umubano mfitanye n’iyi kipe usobanuye byinshi kuri njye nkuko mubizi.Nakuze mfana Chelsea none ubu ubwo ngarutse kugira ngo nyifashe kwegukana ibikombe ni ibyiyumviro byiza.

Uko ikipe ihagaze bijyanye neza n’intego zanjye ku myaka yanjye 28 kandi njye maze kwegukana La Liga.Ndatekereza ko aya mahirwe aziye igihe kandi nizeye ko tuzatwara ibikombe byinshi turi kumwe.Sinjye uzarota ntangiye akazi ko guhesha ikipe intsinzi.”

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yashimagije cyane Lukaku ati “Romelu ni rutahizamu w’igitangaza nka Erling Haaland muri Dortmund, Robert Lewandowski muri Bayern Munich, Harry Kane wa Tottenham.Ni abakinnyi ba nyabo kuri nimero 9 bakunda gutsinda ibitego kandi bahora mu rubuga rw’amahina.”

Marina Granovskaia,umuyobozi wa Chelsea,yavuze ko bishimiye kugura rutahizamu Lukaku ukunda cyane Chelsea ndetse ubuhanga bwe buzagira icyo bufasha iyi kipe yatwaye Champions League.


Lukaku yagarutse muri Chelsea yakuze afana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa