skol
fortebet

Ronaldo wo muri Brazil agiye kurushinga ku nshuro ya 3 n’umukobwa arusha imyaka 14 [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wo muri Brazil,Ronaldo aritegura kurushinga ku nshuro ya 3 n’umugore arusha imyaka 14 nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera akamwambika impeta ubwo bari basohokanye muri kalayibe.
Uyu mugabo wakoze amateka muri Real Madrid na Inter Milan agiye kurushinha na Celina Locks arusha imyaka 14 ndetse bose bemeje ko bafashe uyu mwanzuro mu butumwa bwinshi bwuzuyemo "ndagukunda"banyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Celina w’imyaka 32,yagaragaje impeta (...)

Celina w’imyaka 32,yagaragaje impeta yambitswe ku mbuga nkoranyambaga arangije yandikaho ngo "ndabyemeye’ mu cyongereza hanyuma yandika ubundi butumwa mu giporutigali ati "Ndagukunda iteka@ronaldo.”

Ronaldo w’imyaka 46 wasezeye kuri ruhago,perezida wa Valladolid,muri La Liga yasubije ati "Ndagukunda" arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima 4.

Uwahoze ari umugore wa Ronaldo,Milene Domingues,nawe yishimiye aya makuru yandika ati "Ndabishimiye.Imana ibahe umugisha kandi ibarinde iteka.Urukundo ruragahoraho."

Ronaldo yashakanye bwa mbere na Milene muri 2003 bamarana imyaka 4 ndetse bafitanye umuhungu w’imyaka 22.

Nyuma y’aho yaje gukundana na Daniella Cicarelli gusa nubwo batangaje ko barushinze,ntabwo umubano wabo wari wemewe n’amategeko kuko bombi ntawari warahawe gatanya yemewe na leta n’abo bahoze babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa