skol
fortebet

Ronaldo yatanze Miliyoni 3 z’Amayero yo gufashe ikipe yo muri Brezil yaguye mu mpanuka y’indege

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi Roanldo yatanze Miliyoni 3 z’Amayero yo gufasha ikipe ya Chipacoense yo mu gihugu cya Brezil yatikiriye mu mpanuka y’indege yabaye kuwa Mbere tariki ya 29 ugushyingo uyu mwaka hagapfa abantu 76.
Cristiano Ronaldo ukiniri ikipe y’igihugu cya Portugal ndetse n’ikipe ya Real Madird, ni umwe mu banyamuryango b’abakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje ko babajwe no kumva impanuka y’indege yahitanye ikipe yo muri Brazil ubwo yerekezaga muri Colombia igiye gukina umukino wa nyuma.
Abantu 76 (...)

Bamwe mu bakinnyi basize ubuzima bwabo mu mpanuka y’iyi ndege

Abantu 76 baguye muri iyi mpanuka barimo ikipe ya Chapecoense igizwe n’abayobozi n’abatoza, aho yari igiye gukina umukino ubanza na Atletico Nacional yo muri Colombia.

Uyu mukinnyi yahisemo gutanga Miliyoni 3 z’Amayero nk’impozamamari k’umuryango ndetse no kubakunzi b’iyo kipe ya Chipacoense.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi agaragaje kuba hafi yabagize ibyago kuko ubwo mu gihugu cya Nepal habaga imyuzure naho yatanze angana na Miliyoni 5 z’Ama-Pound mu rwego rwo kwihanigisha abagizweho ingaruka n’ibiza.

Chapecoense nibwo bwa mbere yari igeze ku mukino wa nyuma mu mateka yayo kandi uyu mukino wari kuba ari wo ukomeye iyi kipe yari igiye gukina mu gihe cy’imyaka 43 imaze ishinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa