Ruhago y’abafite ubumuga yabakuye mu bwigunge: Urugendo rwa Gatete na Ntambara bakina muri Turikiya
Yanditswe: Tuesday 22, Jul 2025
Umupira w’Amaguru ku bafite ubumuga (Amputee Football) ni umwe mu mikino itamenyerewe cyane mu Rwanda, ariko uko imyaka yigira imbere usiga amateka kuri bamwe mu bawumenye mbere.
Hashize imyaka 10 ugeze mu Rwanda, ari na bwo hatangiye Ishyirahamwe ry’Umukino w’Abafite Ubumuga mu Rwanda (RAFA), ririmo abanyamuryango biganjemo amakipe y’uturere.
Abakinnyi ba mbere bawinjiyemo, barimo Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda, Gatete Fidèle na Ntambara Jean Paul umubereye Visi Kapiteni, baganiriye na IGIHE basobanura uko uyu mukino wababereye ikiraro kibakura mu bwigunge kugeza bakinnye muri shampiyona ya mbere ku Isi.
Ntambara ukina nka rutahizamu muri Malatya, avuga ko yakuze akunda umupira w’amaguru, kubw’amahirwe mu Rwanda hagera umukino wa Amputee Football awisangamo, dore ko yari afite ubumuga.
Ati “Nakuriye mu cyaro ariko nkunda umupira w’amaguru ngira Imana umukino ugera mu Rwanda. Natangiriye mu Karere ka Huye, aho nahamagariwe mu Ikipe y’Igihugu bimfungurira n’amarembo.”
Gatete we avuga ko yatangiye gukina uyu mukino ahereye mu mashuri yisumbuye, ati “Natangiye uyu mukino niga muri Gatagara High School. Aho nahavuye njya i Musanze gukinira ikipe yaho, ingeza mu Ikipe y’Igihugu.”
Aba bakinnyi bakomeje kwitwara neza mu makipe yabo no mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Amputee Football, bibafungurira amarembo yo kugaragaza impano zabo muri uyu mukino.
Ubwo u Rwanda rwari mu mikino ya CECAFA y’Abafite Ubumuga yabereye muri Tanzania, ni bwo bombi babengutswe n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nk’uko Gatete abigarukaho.
Ati “Turi muri Tanzania ni ho abantu bamenye ko mu Rwanda dufite impano muri uyu mukino. Hashize amezi abiri tuvuyeyo, twabonye abadusaba kujya gukora igerageza muri Turikiya mu ikipe ya Pendik Belediyesi iri mu mujyi wa Istanbul.”
Ni urugendo rutari rwoshye guturuka i Kanombe werekeza Istanbul, nk’uko Ntambara abisobanura.
Ati “Nagiye njyenyine nsanzeyo bagenzi banjye, ariko nagorewe ku kibuga cy’indege cya Istanbul. Nabuze n’umuntu n’umwe uvuga Icyongereza kuko bakoresha Igiturikiya gusa. Nataye umutwe ntangira no kubabwira mu Kinyarwanda ngo ‘ndashaka igikapu cyanjye’.”
“Nagize amahirwe mbaha agapapuro bampereye i Kanombe, birangira mpuye n’aba bagenzi banjye. Mu kibuga na ho byabanje kugorana, ariko nyuma nza kumenyera none ubu n’ururimi rwabo ndarwumva.”
Gatete na Ntambara bavuye mu bwigunge bakina ruhago ku rwego mpuzamahanga
Itandukaniro rya Amputee Football mu Rwanda no hanze yarwo
Ntambara avuga ko bakigera muri Turikiya basanze Pendik Belediyesi iri ku mwanya utari mwiza, mu mwaka ukurikiyeho bayihesha Igikombe cya Shampiyona y’Abafite Ubumuga.
Ati “Twasanze ikipe ku mwanya wa karindwi tuyishyira ku mwanya wa gatanu, umwaka wakurikiyeho twahise dutwara Igikombe cya Shampiyona, noneho n’andi makipe yaho atangira kutwifuza.”
Gatete umaze imyaka 10 akina uyu mukino, agaragaza ko nubwo urugendo rwawo rukiri hasi mu Rwanda, ariko bidakwiriye kuba urwitwazo ku babyeyi bagikingirana abana bafite ubumuga mu bikari.
Ati “Iriya ni yo shampiyona ya mbere ku Isi muri Amputee Football, ariko urebye umukino wacu ntabwo uratera imbere cyane. Ntabwo umukinnyi ugiye kugurwa amakipe ajya mu byo kumvikana ngo hagira ibyo bemeranya. Icyo murebaho ni umushahara wa buri kwezi.”
“Abantu bafite ubumuga bave aho bari kuko si nka cyera babahezaga ngo ntacyo bamara, ngo ntacyo yakwigezaho. Ufite ubumuga na we arashoboye. Abarera abafite ubumuga babahe uburenganzira, begere abasanzwe bakina kuko imikino yabo irahari.”
Gatete yajyaga yumva ko ari we muntu wa mbere ufite ubumuga “bubi bubaho”, ariko ageze ahari abandi bafite uburenze ubwe yumva ni “muzima ahubwo nta n’ikibazo mfite”.
Ntambara ahamya ko siporo yatunga umukinnyi ufite ubumuga, akaba yanatunga abandi.
Ati “Uyu mukino wampaye icyizere, mva mu bwigunge. Ntunze umuryango wanjye kandi nkawubonera buri kimwe. Muri uyu mukino kandi nakuyemo ibizansindagiza igihe navunika kurushaho.”
Gatete na Ntambara bakinira Malatya yo muri Turikiya
Impamvu Amputee Football mu Rwanda isa n’iyagwingiye
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Amputee akanakinira Malatya, Gatete, avuga ko umukino wateye imbere ukurikije uko watangiye umeze, ariko nanone hakiri imbogamizi zo kwitabwaho kugira ngo utere imbere kurushaho.
Ati “Imbogamizi ntabwo zabura kuko nko kujya gukina hanze bakubaza amashusho. Urwego turiho nta hantu wabonera umukino wacu, nta televiziyo ucaho nta mbuga nkoranyambaga n’ahandi. Dufite abakinnyi beza ariko ntaho kwiyerekanira bafite.”
“Ikindi kandi tubura imikino mpuzamahanga kugira ngo wenda tuzamure n’amanota ku rutonde rw’Isi. Mu minsi ishize habaye irushanwa Nyafurika twagombaga kujyamo, bipfa ku munota wa nyuma ngo habuze ubushobozi.”
“Nyuma yaho twagiye muri Ghana, twitwara neza tuba aba gatanu mu makipe 12. Ababishinzwe barimo na Minisiteri ya Siporo, badufashe kugira ngo abafite ubumuga bafite impano muri ruhago na bo bagere nk’aho tugeze. CECAFA iri hafi gukinwa, Minisiteri idufashe twisubize igikombe kuko ni twe dufite igiheruka.”
Gatete Fidèle ni Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga
Gatete Fidèle anyuzamo agakora imyitozo ni ubwo ari mu Rwanda mu biruhuko
Ntambara Jean Paul ntiyorohewe no kwiyakira muri Turikiya ariko kugeza ubu yamaze kumenyera
Ntambara avuga ko ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bakwiriye kubarekura bakajya kugerageza amahirwe mu mikino itandukanye






Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *