skol

Ruhago y’Abagore: Umutoza wa APR WFC yaketsweho amarozi

Yanditswe: Monday 19, Jan 2026

featured-image

Ndoli Jean Claude utoza abanyezamu ba APR Women Football Club, yafatanywe ibisa n’amarozi ku mukino wahuje iyi kipe na Macuba WFC yo mu Karere ka Nyamasheke.

Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025 mbere y’umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bagore, wabereye ku kibuga cya Macuba giherereye mu Karere ka Nyamasheke.

Nk’uko bigaragara mu mashusho n’amafoto yafashwe, Ndoli Jean Claude yafashwe na bamwe mu bari bashinzwe umutekano ku kibuga mbere y’uko Polisi y’u Rwanda ihagera.

Uyu mutoza w’abanyezamu ba APR WFC, yafatanywe agacupa karimo ibintu bisa icyatsi ari kubinyanyagiza mu kibuga, maze we n’abamufashe batangira kugundagurana kugeza ubwo abakinnyi b’ikipe y’Ingabo bavuye mu modoka baza kumukiza.

Umukino wahuje aya makipe yombi, warangiye APR WFC itahanye amanota yuzuye nyuma yo gutsinda igitego 1-0.

Nyuma y’umukino, Perezida wa Macuba WFC, Mbanjineza Jonathan, yahise yandika ubutumwa burebure ku rubuga ruhuza abayobozi b’amakipe akina Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya mbere, agisha inama kuri ibi byabaye.

Yagize ati: “Bayobozi bacu namwe dusangiye umurimo, mwaramutse. Ndagira ngo munyemerere mbasangize amakuru ariko munaduha n’inama.”

“Ejo ku wa 18/01/2026 ku kibuga cya Macuba WFC, mbere y’uko umukino utangira twahuye n’ihohoterwa ndetse n’iterabwoba nari ntarabona mu mupira w’abagore.”

“Ubwo APR WFC yageraga ku kibuga, aba staffs ba yo binjiye mu kibuga bafite ibintu tutamenye biri mu bicupa kandi amacupa azingazingiye mu myenda, batangira kubinyanyagiza mu kibuga bahereye mu mazamu, bafite n’iterabwoba ryinshi ku buryo abashinzwe umutekano bahohotewe bakubitwa kuko Police yari itarahagera kuko amasaha yo gutangira ku mukino yari ataragera ariko abayobozi b’umukino FERWAFA yohereje, bari bahageze.”

“Byageze ubwo umutoza mukuru wa APR WFC, ajya guhamagara abakinnyi bari mu modoka ngo baze barwanirire umutoza witwa Ndoli kugira ngo atakwa icyo gicupa kirimo ibyo yanyanyagizaga mu kibuga nk’uko murabibona mu mashusho abo bakinnyi baraje badukubita ku buryo nanjye nka Perezida nakubiswe n’uwo Ndoli n’abakinnyi ba APR WFC.”

“Ibi byaduteye guhubangana bikomeye gusa ku bwa Discipline yacu, twagerageje gukaruma abafana n’abakinnyi ba Macuba WFC kugira ngo batihimura iryo hohoterwa twakorewe.”

“Abakinnyi bumvaga batanakinira hejuru y’ibyo bintu byamenwe mu kibuga kubera ubwoba bari bamaze kugira ariko tubasaba gukina n’ubwo hari abagize ubwoba kurusha abandi ntitwabakinisha.”

Uko ruhago y’abagore mu Rwanda izamura urwego, ni na ko ikomeza kugaragaramo ibindi birimo guhangana n’ibindi by’inyuma y’ikibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa