skol
fortebet

Rutahizamu Tammy Abraham yarokotse impanuka y’imodoka

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, rutahizamu wa AS ROMA, Tammy Abraham, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari agiye mu myitozo aho imodoka ye ya Porsche yagonganye n’indi y’umugenzi.
Uyu musore wimyaka 24, winjiye muri Serie A avuye muri Chelsea mu mpeshyi ishize, bivugwa ko ameze neza nyuma yo gukora iyo mpanuka.
Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yari muri Porsche Cayenne ye ubwo yagonganaga n’indi modoka nto. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, rutahizamu wa AS ROMA, Tammy Abraham, yakoze impanuka y’imodoka ubwo yari agiye mu myitozo aho imodoka ye ya Porsche yagonganye n’indi y’umugenzi.

Uyu musore wimyaka 24, winjiye muri Serie A avuye muri Chelsea mu mpeshyi ishize, bivugwa ko ameze neza nyuma yo gukora iyo mpanuka.

Nk’uko ikinyamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Gazzetta dello Sport kibitangaza, ngo uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubwongereza yari muri Porsche Cayenne ye ubwo yagonganaga n’indi modoka nto.

Bikimara kuba,uyu mukinnyi ngo yahise ajya kureba umushoferi bagonganye, nawe utakomeretse nk’uko n’uyu mukinnyi Champions League watwaye 2021 byagenze.

Byavuzwe kandi ko gutabara kwa polisi bitari ngombwa nyuma y’ibyabaye.

Ibiganiro hagati ya Abraham n’uyu mushoferi w’umugore bagonganye bivugwa ko byarangiye mu bwumvikane,bombi bakomeza gahunda zabo nkuko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa