skol
fortebet

Rutahizamu w’Ubutaliyani yakoze ubukwe nyuma y’iminsi 2 yegukanye Euro 2021 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 15, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Ubutaliyani na Juventus, Federico Bernardeschi yakoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we nyuma y’iminsi 2 gusa we na bagenzi be mu Butaliyani begukanye Euro 2020.

Sponsored Ad

Bernardeschi watsinze penaliti ya nyuma ku mukino wa nyuma Ubutaliyani bwatsinze Ubwongereza kuri penaliti 3-2,yanze kwimura ubukwe bwe ahubwo ibirori bikomereza mu bindi akora ubukwe.

Nubwo yari umusimbura muri Euro,uyu Bernardeschi yafashije Ubutaliyani kwitwara neza kuri penaliti yaba kuri Espagne no ku Bwongereza byatumye iki gihugu cyegukana Euro ya 2 mu mateka yacyo.

Uyu rutahizamu w’imyaka 27, yashyingiranwe n’umukunzi we w’igihe kirekire, Veronica Ciardi usanzwe ari icyaamamare kuri TV muri iki gihugu.

Ubukwe bwabo bwabereye ahitwa Carrara,umujyi uherereye mu gace kitwa Tuscany gaherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ubutaliyani.

Bernardeschi yamaze ukwezi kurenga adahura n’umukunzi we Ciardi w’imyaka 36,kubera ko ikipe y’igihugu yari mu mwiherero ndetse itemerewe gusohoka kubera kwirinda Covid-19.

Nta mukinnyi n’umwe muri bagenzi be witabiriye ibi birori bye byari byihariye cyane.Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa wavutse 2019.

Bwana Federico Bernardeschi asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Juventus gusa ngo ashobora kongererwa amasezerano na Massimiliano Allegri.

Bernardeschi yageze muri Juventus muri 2017 aguzwe muri Fiorentina aguzwe na Allegri.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa