skol

Rutahizamu wa Liverpool Diogo Jota yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka

Yanditswe: Thursday 03, Jul 2025

featured-image

Rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka ku myaka ye 28.

Murumuna we witwa André Silva nawe yahitanywe n’iyo mpanuka yabereye mu ntara ya Zamora mu gihugu cya Esipanye.

Silva w’imyaka 26, na we yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga, akinira ikipe ya Penafiel yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal.

Polisi y’igihugu cya Esipanye (Guardia Civil) yabwiye BBC Sport ko Jota na murumuna we bapfuye ahagana saa sita n’igice z’ijoro (00:30) ku wa Kane.

Bavuze ko imodoka yabo yo mu bwoko bwa Lamborghini yarenze umuhanda ubwo bageragezaga gutambuka ku yindi yari ibari imbere ,maze ipine iraturika inaka umuriro.

Jota yari aherutse gushyingiranwa n’umukunzi we w’igihe kirekire, Rute Cardoso, bari bafitanye abana batatu. Basezeranye ku itariki ya 22 Kamena kandi yari aherutse gusangiza amafoto y’ubukwe ku mbuga nkoranyambaga.

Jota yafashije Liverpool kwegukana igikombe cya Premier League mu mwaka ushize w’imikino, kandi yanakinnye mu ikipe y’igihugu ya Portugal ubwo batsindaga Espagne ku mukino wa nyuma wa Nations League muri Kamena.

Pedro Proença, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPT), yagize ati:

"Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal n’abakunzi b’umupira bose bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Jota."

"Yari umukinnyi ukomeye, wakiniye igihugu inshuro hafi 50, ariko cyane cyane yari umuntu wihariye, wubahwaga n’abakinnyi bagenzi be n’abo bahanganye, ufite urugwiro n’ibyishimo yagiriraga abandi. Yari icyitegererezo mu muryango."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa