skol
fortebet

Rwanda Cycling cup izakomeza muri Weekend hakinwa Central Challenge

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 09 Nzeri 2017 harakomeza shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare izwi nka Rwanda Cycling Cup hakinwa irushanwa ryitwa Central Challenge, aho mu cyiciro cy’abagabo bakuru no mu batarengeje imyaka 23 (Men Elite & U23) bazahaguruka i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi saa tatu n’igice (9:30am) basoreze i Muhanga, aho bazakina ku ntera y’ibiremetero 150 mu gihe mu bakobwa bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 82 aho bazahaguruka i Nyamata berekeza i Muhanga. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu Taliki ya 09 Nzeri 2017 harakomeza shampiyona y’igihugu yo gusiganwa ku magare izwi nka Rwanda Cycling Cup hakinwa irushanwa ryitwa Central Challenge, aho mu cyiciro cy’abagabo bakuru no mu batarengeje imyaka 23 (Men Elite & U23) bazahaguruka i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi saa tatu n’igice (9:30am) basoreze i Muhanga, aho bazakina ku ntera y’ibiremetero 150 mu gihe mu bakobwa bazasiganwa ku ntera y’ibirometero 82 aho bazahaguruka i Nyamata berekeza i Muhanga.

Ndayisenga niwe uheruka kwegukana agace kitiriwe Umuco

Iri rushanwa rije nyuma y’aho haherukaga gukinwa irushanwa ryitiriwe umuco (Race for culture) aho byarangiye ryegukanwe na Valens Ndayisenga usanzwe ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Tirol Cycling yo muri Autriche.

Nubwo bimwe mu bihangange mu mukino w’amagare mu Rwanda bizaba bihatana muri Rwanda Cycling Cup, abakinnyi batanu barimo Tuyishimire Ephrem, Hakiruwizeye Samuel, Mfitumukiza Jean Claude, Uwiduhaye na Ruberwa Jean Damascene bazahagararira u Rwanda muri “Tour de la Réconciliation”yo muri Cote d’Ivoire izatangira kuwa 10 risozwe kuwa 16 Nzeri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa