skol
fortebet

Sadio Mane yahishuye impamvu yihariye yatumye yerekeza muri Bayern Munich

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane yasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo kuva muri Liverpool akerekeza muri Bayern Munich aho yemeje ko bitamutwaye igihe kinini cyo guhitamo iyi kipe y’Ubukombe mu Budage.
Bayern iri hafi gusinyisha Sadio Mane amasezerano y’imyaka 3 aho izamugura miliyoni 35.1 z’amapawundi.
Yagaragaye yambaye umupira wa Bayern ubwo yari amaze gukorerwa ibizamini by’ubuzima.
Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal yavuze uko yerekeje muri iyi kipe ya Bundesliga, yemeza ko yari (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mane yasobanuye impamvu yafashe icyemezo cyo kuva muri Liverpool akerekeza muri Bayern Munich aho yemeje ko bitamutwaye igihe kinini cyo guhitamo iyi kipe y’Ubukombe mu Budage.

Bayern iri hafi gusinyisha Sadio Mane amasezerano y’imyaka 3 aho izamugura miliyoni 35.1 z’amapawundi.

Yagaragaye yambaye umupira wa Bayern ubwo yari amaze gukorerwa ibizamini by’ubuzima.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Senegal yavuze uko yerekeje muri iyi kipe ya Bundesliga, yemeza ko yari yariyemeje kuzayerekezamo nimukenera.

Yabwiye BILD ati: "Ubwo unshakira amakipe yambwiraga bwa mbere ko Bayern inshaka, nahise nishima."

"Nahise nyibonamo ako kanya. Kuri njye yari ikipe nziza ije mu gihe gikwiye.

"Ni imwe mu makipe akomeye ku isi kandi ihora irwanira buri gikombe. Ku bwanjye rero, cyari igitekerezo cyiza cyane kandi ni icyemezo cyiza kuza hano."

Abajijwe impamvu yafashe icyemezo cyo kujya muri Bayern, Mane yasubije ati: "Unshakira amakipe yambwiye ko hari andi makipe ankeneye. Ibyo ni bimwe mu bigize ubucuruzi.

"Ariko nahise niyumvamo Bayern,ubwo yangezaga gahunda yabo. Nisanze muri gahunda ya Bayern kurusha abandi."

Mane wegukanye igikombe cya Champions League hamwe na Liverpool muri 2019, yabajijwe niba azafasha iyi kipe ye nshya ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.

Ati "Sinshaka kuvuga Oya.Buri mwana wese aba ashaka gutwara igikombe cya Champions League,buri mukinnyi w’umupira w’amaguru ku isi. Ubu ndi kumwe n’ikipe ihatana cyane.

Ariko haracyari kare kuvuga ku mukino wa nyuma wa Champions League, ntabwo turakina n’umukino n’umwe turi hamwe. Nubwo bimeze bityo ariko, tuzatanga byose kugira ngo tugere ku mukino wa nyuma."

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yiteguye guhagarika urugendo rw’imyaka 6 yari amaze kuri Anfield atwara ibikombe buri gihe kandi ari umukinnyi ngenderwaho.

Yatsinze ibitego 120 mu gihe cyose amaze mu kipe ya Liverpool ndetse arateganya kuzitwara neza mu Budage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa