skol
fortebet

Sadio Mané yakoreye igikorwa gitangaje umusore babanye kuva mu bwana

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mané akomeje kugaragaza ibikorwa bya kimuntu no kuzirikana bikomeye abamubaye hafi kuva mu bwana kugeza akuze aho kuri iyi nshuro yafashije inshuti ye magara, Désiré Segbé kubona amasezerano muri Bayern Munich nawe akinira.
Sadio Mané yaganirije abayobozi ba Bayern Munich birangira abemeje ko iyi nshuti ye Désiré Segbé Azankpo w’imyaka 29 afite ubuhanga mu mupira w’amaguru birangira bemeye kumusinyisha nubwo we agomba gukina mu ikipe ntoya.
Sadio Mané na Désiré Segbé Azankpo (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Sadio Mané akomeje kugaragaza ibikorwa bya kimuntu no kuzirikana bikomeye abamubaye hafi kuva mu bwana kugeza akuze aho kuri iyi nshuro yafashije inshuti ye magara, Désiré Segbé kubona amasezerano muri Bayern Munich nawe akinira.

Sadio Mané yaganirije abayobozi ba Bayern Munich birangira abemeje ko iyi nshuti ye Désiré Segbé Azankpo w’imyaka 29 afite ubuhanga mu mupira w’amaguru birangira bemeye kumusinyisha nubwo we agomba gukina mu ikipe ntoya.

Sadio Mané na Désiré Segbé Azankpo bahuriye mu ishuri rya ruhago rya Generation Foot Academy muri Senegali.

Désiré Segbé yari avuye iwabo muri Bénin ahurira na Sadio muri iri shuri, bahita baba inshuti kuko banabanaga mu cyumba kimwe.

Mané yerekeje i Burayi muri Metz hanyuma aganiriza iyo kipe ibyerekeye inshuti ye, Segbe baramugura.

Segbe ageze mu Bufaransa, we na Mané babanye mu nzu imwe kandi basangira icyumba kimwe igihe bari mu nkambi y’ikipe.

Amaherezo baratandukanye ubwo Mane yerekezaga muri RedBull Salzburg muri Autriche ariko bakomeza gushyikirana.

Muri 2019, bongeye guhurira mu Bwongereza aho Mané yakiniraga Liverpool mu gihe Segbe yakiniraga Oldham Athletics iherereye mu minota 45’ uvuye Liverpool. Agezeyo, Mané yaramuhamagaye ngo ajye aba iwe.

Désiré Segbé yari kumwe na Mané igihe yageraga mu Budage gusinyira na Bayern Munich.

Ubwo Mané yasinyaga muri Bayern, yasabye iyi kipe guha inshuti ye igeragezwa.Segbé yararitsinze maze agurwa n’iyi kipe. Azakinira Bayern II mu cyiciro cya kane cya shampiyona y’u Budage.

Ibinyamakuru bivuga ko ibi bizatuma batongera gutandukana kuko nyuma yo kujyana muri Metz bagiye batandukana hato na hato ariko bakongera guhura.

Sadio Mane ntabwo ajya yirengagiza abantu kuko muri 2020 nabwo yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa yakoreye umupolisi witwa Solo wo muri Guinea Bissau bakinannye bakira abana ndetse baherukanaga uyu mugabo afite imyaka 11.

Ubwo Senegal yakinaga na Guinea Bissau mu gushaka itike ya ya AFCON iheruka,Solo yashakishije Sadio Mané amwibutsa ko bakinannye muri 2003 ubwo bari abana mu gace kitwa Bambali bakuriyemo, ni mu majyepfo ya Senegal hafi n’iki gihugu cya Guinea-Bissau.

Kubera ko yari yitwaje agafoto yifotoje ari kumwe na Sadio Mane mu ikipe y’abana bakiniraga,Umwe mu bayobozi b’ikipe ya Senegal yamuhamagariye Mane barahura baraganira.

Sadio Mané yatwaye nimero ya Solo amusezeranya ko azamutumira i Anfield akamureba akinira ku kibuga cya Liverpool.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa