skol
fortebet

Sadio Mane yanze kujya mu biruhuko bihenze yigira mu cyaro cy’iwabo gusangira imbuto n’inshuti ze [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Senegal ukinira ikipe ya Liverpool,Sadio Mane,akomeje gukora benshi ku mutima kubera ukuntu yicisha bugufi ndetse akazirikana abo yasize mu cyaro aho hari amafoto yamugaragaje ari gusangira imyembe n’abasore bakuranye mu cyaro.

Sponsored Ad

Nyuma yo kubaka amashuri n’ibitaro mu cyaro yavukiyemo cya Bambali,Sadio Mane,yahisemo kujya kumara ibiruhuko muri iki cyaro aho kujya Miami n’ahandi nka Paul Pogba,Paulo Dybala n’abandi.

Nubwo ahembwa arenga ibihumbi 100,000 by’amapawundi ku cyumweru,Mane w’imyaka 29 ntabona urwitwazo rwo kujya kuyashora mu biruhuko mu mijyi ihenze ikundwa n’abakinnyi nka Miami,Dubai,Ibiza na Majorca.

Uyu musore Imana yakuye kure,ahitamo kuzigama amafaranga ye kugira ngo ayafashishe abantu bababaye bo mu gace k’iwabo abubakira ibikorwa remezo ndetse anabafasha kubona ibyokurya.

Amafoto agaragaza Mane ari gusangira imyembe n’inshuti ze mu gace ka Bambali yakwirakwijwe henshi ndetse benshi bashima uyu mukinnyi ukuntu yicisha bugufi.

Yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Afurika ndetse anatwara ibikombe bikomeye I Burayi ariko uyu musore aracyakoropa ubwiherero bwo ku musigiti asengeraho mu Bwongereza,aracyagaragara mu bikorwa bitandukanye byo gutabara ikiremwamuntu bitandukanye.

Ubwo yabazwaga impamvu atagura imodoka zihenze ngo anajye kuruhukira ahakomeye nk’abandi bakinnyi,Sadio Mane yasubije ati “ Ntabwo rwose nita cyane ku kugura imodoka zihenze cyangwa ibikoresho bikomeye. Icyo nshyize imbere ni ukureba niba abantu banjye muri Sénégal bajya kuryama babonye icyo barya, serivisi nziza z’ibitaro n’amashuri.

Sinzigera nduhuka kugeza igihe nzaba ndi umusemburo mwiza mu muryango wanjye. Kandi ndanezerewe rwose kandi nishimiye abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru bagura imodoka nziza n’igorofa mu mafaranga yabo.

Bakwiriye kuyakoresha uko bashaka. Kugeza ubu mfite ibitekerezo byanjye by’uko nakoresha ibyanjye. Mu bihe biri imbere nshobora no kugura ibintu by’akataraboneka, ariko kuri ubu ndashaka ko abantu bose bamererwa neza.”

Mu minsi ishize,Sadio Mane yatanze asaga ibihumbi 530 by’amapawundi mu kubaka ibitaro byo mu gace akomokamo ka Bambali biri ku rwego rwo hejuru.



Sadio Mane akunda ubuzima bworoheje nubwo ari umukire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa