skol
Kigali
Fortebet

Sadio Mane yasabye gusinya amasezerano y’urupfu kugira ngo yemererwe gukinira Senegal muri AFCON 2020

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 July 2022

Rutahizamu Sadio Mane yatangaje ko yari yiteguye gusinya "amasezerano y’urupfu" kugira ngo akinire Senegal muri 1/4 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika baheruka gutwara.

Sadio Mane yatangaje ko yanze ubusabe bwa Liverpool ndetse anatanga icyifuzo muri Senegal mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu giheruka kon aramuka apfiriye mu kibuga ntawe bagomba kubishinja uretse we.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 y’amavuko yagize ikibazo cyo guta ubwenge mu mukino wa 1/16 mu gikombe cya Afurika giheruka bakina naCape Verde muri Mutarama, ubwo yagonganaga n’umunyezamu Vozinha bituma ava mu kibuga nyuma gato yo gutsinda igitego cyo gufungura mu mukino batsinzemo ibitego 2-0.

Mane yagiriwe inama yo kumara byibuze iminsi itanu aruhuka, abakoresha be bo mu Bwongereza[Liverpool] basaba ko amabwiriza akurikizwa, ariko uyu mugabo wifuzaga cyane guhesha igihugu cye igikombe, yasobanuriye abaganga n’abatoza ko azakina kimwe cya kane kirangiza uko byagenda kose .

Mane yatangarije Pro Direct Soccer France ati: "Igihe nakomerekaga mu mukino wa Cape Verde (muri 1/16 cya AFCON 2020) ngata ubwenge, ntabwo nigeze mbivugaho uwo munsi.

Liverpool yashyize igitutu kuri federasiyo maze yandikira FIFA ibaruwa ivuga ko nkeneye byibuze ikiruhuko cy’iminsi itanu,bivuze ko nagombaga kubura muri kimwe cya kane cy’irangiza.

Umuganga w’ikipe y’igihugu yacu na we yagombaga gukurikiza ayo mategeko.

Bamaze kumbwira ibyo, nahamagaye umutoza ndamubwira nti ’Muganga ntashaka ko nkina ariko ugomba kunshyira mu bakinnyi 11.

Nahamagaye perezida wa federasiyo mubwira ko tugomba kugirana inama kuko ngomba gukina. Nashoboraga gutanga ubuzima bwanjye.

Naravuze nti ’Nzi ko ntagomba gukina ariko reka tugirane amasezerano. Bizaba inshingano zanjye, ndasinya ’. Nindamuka mpfuye, bzavuge ko ari amakosa yanjye. Nta kosa ry’undi muntu.

Barakomeje baravuga bati ’Sadio, ntushobora gukina’ ariko ndavuga nti ’oya, oya, ntabwo ibyo ari ikibazo’.

Ntabwo nasinye ku mpapuro ariko amaherezo baravuze bati ’oya, oya ntibishoboka’ ariko nari niteguye kubikora.Nyuma umuganga yarambwiye ati ’Sawa, reka duce mu cyuma [scan] mu gitondo,kumunsi w’umukino’.

Mu gitondo, twakoze scan, tuyohereza muri CAF, basuzumisha kwa muganga, nta kibazo cyabaye bityo umuganga yarambwiye ati ’Sawa, ushobora gukina’ kuko kumbona nasinyiye impapuro byari kuba bigoye kuri we. Imana ishimwe ko ibintu byose byagenze neza. ”

Nyuma yo kwemererwa guhangana na Equatorial Guinea, Mane yafashije Senegali gutsinda bitego 3-1.Banatsinze Burkina Faso ibitego 3-1 muri 1/2 bagera ku mukino wa nyuma batsinzemo Misiri kuri penaliti .

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yikuye mu nzara za Musanze FC bigoranye,Police FC itsindirwa I...

Bigoranye cyane,ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-1 ibona...
19 August 2022 0

"Muze guperereza neza muzasanga afite status y’ubuhunzi"-KNC avuga ku...

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka "KNC" yatangaje...
19 August 2022 0

Kiyovu Sports yaguze ba rutahizamu 2 barimo Umurusiya

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha Rutahizamu Ukomoka mu Burusiya...
19 August 2022 0

Casemiro yemerewe kujya gukora ikizamini cy’ubuzima muri Manchester...

Ikinyamakuru Marca cyanditse ko Real Madrid yahaye uburenganzira Casemiro...
19 August 2022 0

Manchester United mu nzira zo kubona kizigenza Casemiro

Ikipe ya Manchester United iri gushaka abakinnyi bashya batanu mbere y’uko...
18 August 2022 0

Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye...

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye...
18 August 2022 0