skol
fortebet

Sadio Mane yemeje bidasubirwaho ko agiye kuva muri Liverpool

Yanditswe: Saturday 04, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare muri Liverpool, Sadio Mane, yatangaje ko azakora ibyo abaturage ba Senegal bashaka igihe abanyamakuru bamubwiraga ko ’60 kugeza 70%’ bizeye ko agomba kuva muri iyi kipe.
Kuri uyu wa gatanu, uyu mukinnyi w’umunyas Senegal w’imyaka 30, yatunguranye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku mikino mpuzamahanga agiye gukinira igihugu cye.
Muri iyi mpeshyi, biravugwa ko Sadio Mane agomba kwerekeza muri Bayern Munich, gusa ntabwo yari yarigeze avuga kuri ejo hazaza he. (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’icyamamare muri Liverpool, Sadio Mane, yatangaje ko azakora ibyo abaturage ba Senegal bashaka igihe abanyamakuru bamubwiraga ko ’60 kugeza 70%’ bizeye ko agomba kuva muri iyi kipe.

Kuri uyu wa gatanu, uyu mukinnyi w’umunyas Senegal w’imyaka 30, yatunguranye mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yavugaga ku mikino mpuzamahanga agiye gukinira igihugu cye.

Muri iyi mpeshyi, biravugwa ko Sadio Mane agomba kwerekeza muri Bayern Munich, gusa ntabwo yari yarigeze avuga kuri ejo hazaza he.

Ariko, yatanze ibimenyetso byerekana neza ko ashobora kuva kuri Anfield vuba.

Ati: "Nubaha abafana n’ikipe ariko 60 kugeza 70 ku ijana by’Abanyasenegali bashaka ko mva muri Liverpool? Nzakora ibyo bashaka."

Ku wa gatanu, Mane yabajijwe ahazaza he mu gihe Senegal yitegura imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika cya 2023 aho irakina na Benin.

Kandi amagambo yatangaje nta gushidikanya ko atishimiwe n’abafana ba Liverpool.

Mane kugeza ubu yanze gusinyana amasezerano mashya n’iyi kipe y’igihangange muri Premier League - kandi asigaje amezi 12 gusa ku masezerano ye.

Ubwo yiteguraga umukino wa nyuma wa Champions League, umutoza Jurgen Klopp yemeje ko uyu munya nyafurika ashobora gukina umukino we wa nyuma muri iyi kipe.

Ati "Aho Sadio azakina umwaka w’imikino utaha azaba umukinnyi ukomeye, byanze bikunze".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa