Sahabo yasezeye ikipe ye: Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru
Yanditswe: Monday 12, May 2025

Hakim Sahabo ni umwe mu Banyarwanda bakina hanze, mu mpera z’icyumweru gishize. Yasezeye ku ikipe yakiniraga ya K. Beerschot V.A. yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi.
Ku Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi 2025, ni bwo uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, ashimira abo babanye bose muri iyi kipe.
Ati “Bavandimwe bafana, batoza n’abakinnyi bagenzi banjye ba Beerschot, umwaka w’imikino urarangiye ndashaka kubashimira. Amezi make twabanye yambereye adasanzwe mu buzima. Nageze hano muri mu bihe bigoye ariko ntibyababujije kunyakirana yombi, mumbera umuryango.”
Sahabo ni umukinnyi wa Standard de Liège yo mu Cyiciro cya Mbere, akaba yari yaratijwe muri K. Beerschot V.A. kugira ngo ayifashe mu kibuga hagati, ariko biba iby’ubusa imanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Usibye uyu mukinnyi, tugiye kurebera hamwe uko bagenzi be b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur utari waragaragaye mu mukino wawubanjirije kubera amakarita atatu y’umuhondo yari yujuje, yagarutse mu kibuga afasha Stade Tunisien kubona amanota atatu itsinze US Tataouine ibitego 2-1.
Mugisha ukina mu kibuga hagati yahise yongera kubona indi karita y’umuhondo.
Mugenzi we Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo muri icyo gihugu, yashyizwe ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Espérance de Tunis ibitego 5-0.
Kaizer Chiefs ikinamo Ntwari Fiacre, yegukanye irushanwa rya Nedbank Cup nyuma yo gutsinda Orlando Pirates ibitego 2-1, ikanakuraho amateka mabi yari imaranye imyaka 10 yo kudatwara igikombe na kimwe. Umunyezamu w’Amavubi yari ku ntebe y’abasimbura.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yanganyije na Olympic Azzaweya ibitego 2-2. Abanyarwanda bombi ntibakinnye.
Mu mpera z’icyumweru Sabail PFK ikinamo Nshuti Innocent na Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange zo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, zahuriye mu mukino w’Umunsi wa 34 wa Shampiyona.
Ikipe ya Mutsinzi wakinnye iminota yose, yatsinze igitego 1-0 iya Nshuti utaragaragaye mu kibuga.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yanganyije na Monterey Bay igitego 1-1. Ni mu mukino w’Umunsi wa karindwi wa shampiyona. Kwizera ukina hagati mu kibuga yakinnye umukino wose.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza kurenza abandi, bariyongerera amahirwe yo kuzahamagarwa n’Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, uri gushaka abo azakinisha ubwo u Rwanda ruzaba ruhura na Algeria mu mukino wa gicuti.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *