skol
fortebet

Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu we

Yanditswe: Friday 03, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu muhungu we nyuma yo kwegukana Ballon d’Or barimo rutahizamu wa Manchester United,Cristiano Ronaldo.
Jorge Messi ntiyashimishijwe n’ibitekerezo byatanzwe na Cristiano washyigikiye ku mugaragaro ko Messi yibye kiriya gihembo.
Uyu wahoze ari kapiteni wa Barcelona akaba umukinnyi wa PSG ubu,mu ijoro ryo ku wa mbere,tariki ya 29 Ugushyingo, Messi yahawe igihembo cya karindwi cya Ballon d’or itaravuzweho rumwe.
Uyu mukinnyi wa (...)

Uyu mukinnyi wa PSG yashinjwe kwiba igihembo rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski wabaye uwa kabiri.

Cristiano Ronaldo yakunze ubutumwa bw’umwe mu bafana be wavuze ko igihembo cya Ballon d’Or Messi yahawe cyajemo ubujura.

Uyu mufana yagize ati "Uwarebye yararebye. Umuntu wese ufite ubwenge buhagije azi abakwiye igihembo ba nyabo. Guhabwa igihembo udakwiriye n’ibyishimo bibi.Nta cyubahiro kirimo."

Ronaldo yaje gutanga igitekerezo kuri ubu butumwa aho yashyizeho utumenyetso twerekana ko ibyavuzwe aribyo ndetse yandikaho ngo "facts’ bisobanura ibihamya.

Mu gusubiza abantu bose bashidikanyije kuri iki gihembo cya Messi,se witwa Jorge yagize ati ""Bla bla bla... mukomeze."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa