skol
fortebet

Sefu yishimiye kwihimura kuri APR FC yamwirukanye nabi

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati,Niyonzima Olivier Sefu, ukinira As Kigali yatangaje ko yishimiye gutsinda APR FC yahozemo ndetse yemeza ko ikimushimisha kurusha ibindi ari uko ikipe yose agiyemo atwara igikombe.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo APR Fc igitego kimwe ku busa,ikegukana igikombe cy’Amahoro.
Yagize ati "“Ni iby’agaciro kuri njye, Sinavuga ko nayivuyemo neza gusa icyo nishimira aho ngeze hose ntwara ibikombe.
Turi abakinnyi b’ibikombe, Kuko tuzi agaciro k’ibikombe, Niyo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati,Niyonzima Olivier Sefu, ukinira As Kigali yatangaje ko yishimiye gutsinda APR FC yahozemo ndetse yemeza ko ikimushimisha kurusha ibindi ari uko ikipe yose agiyemo atwara igikombe.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino ikipe ye yatsinzemo APR Fc igitego kimwe ku busa,ikegukana igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati "“Ni iby’agaciro kuri njye, Sinavuga ko nayivuyemo neza gusa icyo nishimira aho ngeze hose ntwara ibikombe.

Turi abakinnyi b’ibikombe, Kuko tuzi agaciro k’ibikombe, Niyo mpamvu twakinaga turi hejuru cyane “.

Abajijwe icyabafashije gutsinda uyu mukino,Sefu yagize ati "Tumaze icyumweru kirenga turi mu mwiherero,Twahaye APR Fc agaciro, Twitegura APR Fc kuko ari ikipe ikomeye.

Havuzwe byinshi umuntu atasubiramo, Bavugaga ngo ikipe twatsinze ntabwo twakongera kubatsinda, ariko twashakaga kwerekana ko As Kigali ari ikipe ikomeye n’ubuyobozi bwiza n’abakinnyi beza kandi urabona ko twogeye kuyitsinda nta kibazo."

Igitego kimwe cya Kalisa Rachid ku munota wa 30,nicyo cyatumye Ikipe ya AS Kigali FC yegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2021/22, itsinze APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa